Muri Shampiyona y'Isi y'Amagare ibihumanya umwuka byagabanyutseho 45% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashingiwe ku bipimo bya mbere y'aya marushanwa yamaze iminsi umunani mu Rwanda no mu gihe yari ari kuba.

Mu kugenzura ihumana ry'umwuka mu bihe by'iri rushanwa, REMA yashyizeho sitasiyo 10 zigenzura uko umwuka wandura mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, hagamijwe kureba uko bimeze mu mihanda yafunzwe n'itafunzwe.

Zashyizwe mu bice bya Gacuriro, Rusororo, Mont Kigali, Gikondo, Nyarutarama, Kibagabaga, Kimironko, Nyabugogo, no ku Kimihurura.

Mu busesenguzi REMA yakoze yabonye ko gufunga by'agateganyo imihanda minini byagize uruhare mu kugabanya ihumana ry'umwuka abantu bahumeka mu Mujyi wa Kigali.

Hapimwe PM 2,5 (Particulate Matter). Ni utuvungukira duto tw'ibinyabutabire tujya mu kirere tungana na mikorometero 2,5. Ni duto cyane utabasha kubonesha ijisho kuko tuba turi munsi y'ingano y'umusatsi inshuro nka 30.

Kuko ari duto cyane iyo umuntu aduhumetse twinjira ako kanya mu bihaha ndetse tukaba twagera mu miyoboro y'amaraso. Iyi myanda ituruka cyane ku binyabiziga bikoresha lisansi na mazutu, gucana amakara n'ibikomoka kuri peteroli, imyotsi iva mu nganda n'ibindi.

Dutera ibibazo byinshi ku buzima nko gukorora, kubabara mu gituza, kubura umwuka nk'ingaruka z'igihe gito indwara z'ibihaha nka kanseri n'izumutima, stroke, kwangiriza umwana uri mu nda n'izindi.

Indi mihanda yitabazwaga mu gusimbura iyaberagamo isiganwa kugira ngo ingendo zikomeze ariko itari isanzwe ikoreshwa cyane, ibyanduza imyuka byagabanyutse ku rugero ruri hagati ya 30% na 35%. Mu gihe mu bihanda itararebwaga n'isiganwa nta cyahindutse.

Mu cyumweru cy'isiganwa sitasiyo zipimirwaho umwuka zagaragaje umwuka udahumanye kuko ibiwanduza byari byagabanyutse ugereranyije n'ibisanzwe.

Mu mihanda yafunzwe burundu kwandura k'umwuka byari ku rugero rwa µg/m³ 30 ugereranyije no hafi ya µg/m³ 50 biba biriho mu busanzwe.

µg/m³ bisobanuye mikorogaramu (microgramme) muri metero kibe imwe. Mikorgaramu imwe ingana na kimwe cya miliyoni cy'igarama. Bivuze ngo haba harebwa ingano y'ibyanduza umwuka muri metero kibe imwe.

Bisobanuye ko mu bihe bya Shampiyona y'Isi y'Amahare, ibyanduza umwuka byanganaga na microgramme 30 muri buri metero kibe imwe y'umwuka ibyo twagereranya nk'ikilo kimwe kirenga cy'umwuka.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, yavuze ko ibyavuye mu isesengura bakoze bigaragaza uburyo kugabanya imyuka yanduza ikirere bigira uruhare mu gusukura umwuka mwiza abantu bagomba guhumeka.

Ati 'Muri Shampiyona y'Isi y'Amagare, ntabwo umwuka wahumanye cyane, ibintu byiza ku baturage ugereranyije n'amabwiriza y'Ishami rya Loni ryita ku Buzima.'

OMS isaba ko byibuze ku mwaka impuzandengo y'utuvungukira dufite umurambararo wa mikorometero 2,5 utagomba kurenga microgramme 10 muri metero kibe imwe, na ho mu gihe cy'amasaha 24, tutagomba kurenga microgramme 25 muri metero kibe imwe.

Kabera ati 'Ibi bikwiriye kutwereka ko dukwiriye kwita ku binyabiziga byacu uko bikwiriye, kwitabira uburyo bw'ubwikorezi butangiza, nko gukoresha ubwikorezi bwa rusange, kwisunga amagare no kugenda n'amaguru aho bishoboka no kwirinda gukoresha imodoka aho bitari ngombwa. Kugira umwuka usukuye twabishobora mu gihe dushizeho ingamba zifatika mu buzima bwa buri munsi.'

Mu gihe imibare igaragaza ko ibinyabiziga (moto n'imodoka) ari byo biza ku isonga mu guhumanya umwuka, Guverinoma y'u Rwanda yatangiye gupima byihariye imyuka isohorwa na byo.

Bikorwa mu buryo busanzwe kuri Contrôle technique, aho Polisi igenzura imodoka ariko hakabaho n'ahandi REMA igenzurira umwuka uhumanya w'ikinyabiziga.

Gusaba gusuzumisha bikorerwa ku Irembo nk'uko bisanzwe ariko mu buryo bubiri, kuko umuntu uvuye gusuzumisha ikinyabiziga azajya ahabwa ibyemezo bibiri.

Umwuka wo mu Mujyi wa Kigali ntiwahumanye cyane mu bihe bya Shampiona y'Isi y'Amagare
Shampiyona y'Isi y'Amagare yafashije mu kugabanya ibihumanya umwuka ku kigero cya 45%
Abasiganwa ku magare bo mu bihugu birenze 100 bitabiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare
Kugabanya ibinyabiziga bya meteri byagabanyije ihumana ry'ikirere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muri-shampiyona-y-isi-y-amagare-ibihumanya-umwuka-byagabanyutseho-45

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)