Ni uruzinduko iryo tsinda ryatangiye ku itariki 28 Nzeri rukazarangira ku wa 4 Ukwakira 2025. Riyobowe na Col Elias Zulu bakaba biga mu ishuri rya gisirikare rya Zambia ryitwa Zambia Defence Services Command and Staff College.
Ku wa 30 Nzeri 2025 iryo tsinda ryasuye Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda ku Kimihurura.
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yabasobanuriye urugendo rw'u Rwanda mu iterambere n'uburyo rutanga umusanzu warwo mu kugarura umutekano ku Mugabane.
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yashimye Igisirikare cya Zambia n'Ishuri rya Gisirikare iryo tsinda ribarizwamo kuba barahisemo u Rwanda nk'ahantu ho gukorera urugendo rugamije kwiga.
Yavuze ko kandi urwo rugendoshuri rushimangira ubucuti bukomeye n'ubufatanye mu bya gisirikare hagati y'ibihugu byombi by'umwihariko mu byerekeye kubaka ubushobozi.
Ati 'U Rwanda uyu munsi ni Igihugu kimaze gutera intambwe. Mu myaka 30 yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi twavuye ku kuba Igihugu gikeneye ubufasha mpuzamahanga mu kubungabunga amahoro tuba abatanga umusanzu mu kugarura amahoro muri Afurika n'ahandi.'
Yakomeje ati 'U Rwanda uyu munsi rufite amahoro, rurashikamye kandi ni Igihugu kireba kure mu mibereho myiza n'iterambere ry'ubukungu birambwe rudaciwe intege n'imbogamizi mu bijyanye n'umutekano ziri mu Karere ruherereyemo.'
Col Elias Zulu yashimye Ingabo z'u Rwanda kuko basobanuriwe birambuye ku musanzu wazo mu iterambere ry'imibereho myiza n'ubukungu by'Igihugu bakabasha kubyigiraho.
Yagaragaje kandi ko itsinda ayoboye ryigiye isomo rikomeye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali rinjyanye n'amateka yarwo n'uburyo rwanze guheranwa na yo.
Abagize iryo tsinda kandi banasuye Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse biteganyijwe ko bazakomeza gusura ahantu hatandukanye mu Rwanda.



