Bugesera: Izuba ryumishaga imyaka rigiye gukoreshwa mu kuyuhira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nzeri 2025, ubwo mu Murenge wa Rweru hatangizwaga ku mugaragaro umushinga ugamije kuhirira imyaka kuri hegitari 20 zikikije ikiyaga cya Rweru gisanzwe gihingwaho n'abahinzi bo muri uyu Murenge. Ibi bikorwa byo kuhira bikazagirwamo uruhare n'umuryango wita ku bidukikije n'Amajyambere y'icyaro (REDO)

Umuyobozi Mukuru wa REDO, Dr. Gashumba Damascene, yavuze ko batekereje gushyira mu bikorwa uyu mushinga wo kuhirira imyaka abaturage kugira ngo bafashe abaturage kubyaza umusaruro izuba ryari ryarabazengereje baribyazamo ibisubizo mu kongera umusaruro.

Ati '' Twafashe imirasire y'izuba turagenda dukurura amazi akajya hejuru ku musozi ku buryo abaturage bayakura ku musozi bakayohereza mu mirima yabo. Ikindi tuzakora ni ugutera ibiti ibihumbi 60 birimo ibihumbi 30 by'ibiti bivangwa n'imyaka ndetse n'ibiti ibihumbi 30 by'imbuto ziribwa.''

Nkurayabo Eugenie utuye mu Kagari ka Batima mu Murenge wa Rweru, yavuze ko uyu mushinga watangiye wuhirira imirima baturanye babona ari byiza bituma bifuza ko na bo wabafasha mu guhinga ibihembwe bitatu kubera kuhirirwa imyaka.

Yagize ati '' Ibihembwe bibiri twahingaga na byo twararumbije none tugize Imana tubona badusabye kujya muri Koperative tukihuza ubundi bakadufasha kuhira, twarabikoze rero uko tugera kuri 60, ubu rero turishimye bizaba ari byiza cyane.''

Musabyimana Jean de Dieu we yagize ati '' Ubusanzwe hano dukunda kugira izuba ryinshi hari n'igihe twizera ko igihembwe cy'ihinga kigiye kutubera cyiza bigahindagurika ugasanga havuye izuba ryinshi cyane, uyu mushinga rero REDO yatugejejeho, n'iyo izuba ryadutungura twakomeza tugahinga, rya zuba tukaribyaza umusaruro.''

Musabyimana yavuze ko kuhira bakoresheje imirasire y'izuba bizabafasha kweza imyaka myinshi bitewe n'uko mu igerageza rya mbere ryakorewe kuri hegitari 5000 bejejemo ibitunguru n'izindi mboga nyinshi.

Umuyobozi wa RAB Sitasiyo ya Rubirizi, Ayinkamiye Agnes, yavuze ko iki gikorwa cyo kuhirira abaturage ba Rweru ari cyiza cyane kuko bizafasha mu kuzamura umusaruro ndetse binatume abahinzi bahinga ibihembwe bitatu.

Ati '' Aho bazatunganya hazahingwa imboga n'ibindi bihingwa nk'ibigori, ibishyimbo n'ibindi. Uyu mushinga rero icyo uje gukora ni ugufasha aba bahinzi kongera umusaruro no kongera ibiti bivangwa n'imyaka ndetse n'ibiti by'imbuto.''

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzamara imyaka ibiri ukazatwara miliyoni 300 Frw, abaturage basabwe kurinda ibikorwaremezo bizubakwa ndetse no kurushaho kubyaza umusaruro ubuso buzuhirwa.

Ibikorwa byo kuhira bisigaye bikorwa hifashishije ingufu z'imirasire y'izuba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-izuba-ryumishaga-imyaka-rigiye-gukoreshwa-mu-kuyuhira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)