Mugisha Gilbert ntazakina umukino wa Pyramids kubera ubukwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntabwo Mugisha Gilbert ari mu bakinnyi ba APR FC bazakina umukino wo kwishyura kubera azaba afite ubukwe.

Ni nyuma y'umukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze wa CAF Champions League APR FC yaraye itsinzwemo na Pyramids 2-0.

Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 5 Ukwakira 2025 mu Misiri ikaba izaba idafite rutahuzamu wa yo usatira anyuze ku mpande, Mugisha Gilbert wanabanjemo mu mukino ubanza kuko azaba afite ubukwe kuri uwo munsi. APR FC azahaguruka mu Rwanda ejo ku wa Gatanu.

Ubukwe bwa Mugisha Gilbert bukaba buzaba tariki ya 5 Ukwakira 2025 rero bikaba byahuriranye n'uyu mukino.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aya matariki yateguwe mbere ndetse bakaba bari banagendeye ku ngengabihe ya mbere y'Imikino Nyafurika batarahindura imikino ya APR FC.

Nyuma yo kuyihindura basanze bitapfa gukunda ko bahindura itariki y'ubukwe bitewe na gahunda y'umugore we cyane ko atuye hanze.

Muri Nzeri 2024 ni bwo Mugisha Gilbert yambitse Impeta ya Fiançailles umukunzi we Mpinganzima uba muri Canada ni mu gihe mu Kwakira 2024 basezeranye imbere y'amategeko.

Mugisha Gilbert afite ubukwe ku Cyumweru



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11971

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)