Ihuriro ry'Abashoramari b'Abongereza mu Rwanda (British Chamber of Commerce in Rwanda) rigamije guhuriza hamwe abafite ibikorwa by'ubucuruzi n'ishoramari mu Rwanda aho ryitezweho kugira nibura abanyamuryango 400.
Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, yavuze ko ubwo yarugeragamo, yashatse guhura n'abahagarariye iryo huriro ariko asanga ritabaho, abona ko hari icyuho kuko usanga mu bindi bihugu rigiye rihari.
Yahise asaba ko iryo huriro ryashyirwaho mu rwego rwo kunoza ubucuruzi hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza ndetse no kunoza ibijyanye n'ishoramari kandi rikaba ryitezweho kwagura umubano w'ibihugu byombi.
Yakomeje ati 'Iri huriro rizagira uruhare rukomeye mu guhuza abashoramari bo mu Bwongereza n'amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda kandi rizanafasha abashoramari bo mu Rwanda kwaguka ku ruhando mpuzamahanga by'umwihariko ku isoko ry'u Bwongereza.'
Yagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu nzego zinyuranye zirimo urw'imari, ikoranabuhanga, ubuhinzi n'ibikorwaremezo bityo ko kwaguriramo imikoranire ari ingenzi cyane.
Yavuze ko abashora imari mu Rwanda bishimira ibirimo uburyo rworohereza abashoramari, ahamagarira abashaka kuyishora mu Rwanda kubishyiramo imbaraga ndetse n'Abanyarwanda abagaragariza ko amarembo afunguye ku kugeza ibicuruzwa byabo ku isoko ry'u Bwongereza.
Umuyobozi Uhagarariye Ihuriro ry'Abongereza bakora ubucuruzi mu Rwanda, Jo Nicholas, yagaragaje ko amaze imyaka 20 mu Rwanda kandi yishimira kuba ari igihugu giha amahirwe buri wese ndetse kikaba gitekanye.
Yavuze ko biteze kongera ingano y'ibikorwa by'ishoramari by'Abongereza mu Rwanda kandi ko hari inzego zitandukanye zigaragaramo amahirwe yaryo.
Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere RDB, Julianna Muganza, yashimye abakomeje gushora imari mu gihugu, yemeza ko u Rwanda ruzakomeza guha amahirwe abashoramari barugana.
Yagaragaje ko igihugu gifite intego yo kubaka Urwego rw'Abikorera rukomeye ku buryo rugira nibura uruhare rungana na 21,9% by'umusaruro mbumbe w'igihugu bitarenze mu 2029 bivuye kuri 15,9% byariho mu 2023.
Yagaragaje kandi ko igihugu gikomeje guteza imbere gahunda yo gukorera ibicuruzwa mu Rwanda mu rwego rwo kugabanya ibitumizwa mu mahanga, kongera umusaruro no guhanga imirimo.
Ati 'Aho u Rwanda ruherereye n'aho ni ingenzi. Binyuze mu masezerano y'isoko rusange rya Afurika abashoramari bashobora kugera ku isoko ry'abarenga miliyari 1,3. Hamwe n'ibikorwaremezo nk'Ikibuga cy'Indege cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera, n'ibindi, u Rwanda kandi ruri guharanira kuba igihugu cyo gukoreramo ubucuruzi n'ishoramari.'
Yagaragaje ko hari inzego nyinshi u Rwanda n'u Bwongereza byakwaguriramo imikoranire nko mu gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi, guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe, umuco, ingufu zisubira, serivisi z'imari n'ibindi.
Ati 'U Rwanda rurafunguye, ruriteguye kandi u Rwanda rwifuza gukorana namwe.'
Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, Niwenshuti Ronald, yibukije abashoramari bakorera mu Rwanda ko bagomba kubahiriza amategeko arimo n'arebana no kwishyura imisoro kuko igira uruhare mu guteza imbere igihugu.
Yagaragaje ko u Rwanda rworohereje abashoramari mu buryo bwo kwishyura no kumenyekanisha imisoro binyuze ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.
Ati 'Murabizi ko nta bucuruzi, ntihabaho imisoro, kandi nta misoro nta bucuruzi bwabasha gukorwa.'
Raporo ya RDB yo mu 2024, igaragaza ko u Rwanda rwanditse handitswe ishoramari rishya ringana na miliyari 3,2 $, avuye kuri miliyari 2,4 $ mu 2023.
U Bwongereza buza ku mwanya wa gatanu mu bihugu byakoze ishoramari rinini, aho ryageze kuri miliyoni 144,6$ yashyizwe mu mishinga 14 itandukanye.












Amafoto: Habyarimana Raoul