'DigiTruck', izajya izenguruka mu mashuri yo mu turere 30 tw'u Rwanda ataragerwaho n'amashanyarazi, ikazifashishwa mu kwigisha no guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga.
Iri shuri rigenda ryifashishwa ingufu z'amashanyarazi. Yashyizwemo za mudasobwa, internet yihuta n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga bigezweho bifasha abana kunguka ubumenyi mu by'ikoranabuhanga rigezweho.
Uretse abanyeshuri 'DigiTruck' izajya inafasha mu guha ubumenyi mu by'ikoranabuhanga abandi baturage basanzwe nk'urubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga, abana b'abakobwa abahinzi n'abandi.
Gusoza igice cya mbere cya 'Rwanda Smart Education', byabereye kuri Kagarama Secondary School iherereye mu Karere ka Kicukiro.
Ni umushinga u Rwanda rwafatanyijemo n'u Bushinwa by'umwihariko Banki y'u Bushinwa itera inkunga ubucuruzi mpuzamahanga, Export-Import Bank of China, yatanze miliyoni 30$.
Ibigo by'amashuri byahawe internet muri uyu mushinga ni iby'abanza, ayisumbuye na kaminuza, igafasha abarimu n'abanyeshuri kwigisha no kwiga neza.
Uyu mushinga wanafashije u Rwanda mu gushyiraho ibigo by'amakuru bibiri bikomeye bifata amakuru (data centers), ndetse ufasha mu kubaka umurongo udasanzwe w'itumanaho ugenewe abo mu burezi, hagamijwe guteza imbere imyigishirize n'imyigire hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihugu hose.
Bamwe mu banyeshuri biga muri Kagarama Secondary School bavuga ko umushinga wa Smart Education ubwabo wabafashije gusobanukirwa neza imikoreshereze y'ikoranabuhanga, bikaba biri kubafasha cyane mu kunoza amasomo yabo no gutegura neza ahazaza habo hubakiye ku ikoranabuhanga rigezweho.
Umwe muri bo ati 'Muri iki gihe twiga ibintu byinshi mu gihe kihuse, mu gihe kera bitabaga ariko bimeze.''
Mugenzi we agaragaza ko iri koranabuhanga ribafasha ku kugera ku bumenyi buhambaye haba mu Mibare, Ubutabire, Ibinyabuzima n'ibindi, kuko internet ibageza ku isoko y'amakuru menshi, bikanatuma bakora ubushakashatsi bwimbitse.
Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph yashimiye bafatanyabikorwa b'u Rwanda by'umwihariko Huawei Technologies n'Ikigo cy'u Bushinwa gishinzwe iterambere Mpuzamahanga byagize uruhare ngo uyu mushinga ushoboke.
Ati 'Ibi bigira uruhare mu cyerekezo cy'u Rwanda cya 2050 ndetse na gahunda ya kabiri yo kwihutisha Iterambere (NST2). Binyuze mu kubakira abari mu burezi ubushobozi no kugeza kuri bose uburezi bwisunga ikoranabuhanga, turi gushyira igihugu cyacu ku rwego rw'Isi nk'igihugu kirajwe ishinga no kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi.'
Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko mu cyiciro cya kabiri cya Rwanda Smart Education, hazibandwa ku kugeza internet yihuta ku bigo 2500 ndetse hashyizweho ibyumba by'amashuri agezweho (smart classrooms) 100.
Muri iki cyiciro kandi no gutangiza urubuga (cloud platform) rushinzwe ikoranabuhanga mu burezi, mu rwego rwo kongera umusingi uhamye w'uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga.
Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko u Rwanda rwishimira ishuri rigenda rya DigiTruck', ko iri mu murongo w'intego y'u Rwanda yo guha abangana na miliyoni ubumenyi mu by'ikoranabuhanga.
Ati 'Mu myaka itatu, abarenga 5000 bazungukira muri uyu mushinga, hamagijwe gufasha abatagerwaho n'ibikoresho by'ikoranabuhanga na bo bahabwe ubumenyi bugezweho.'
Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yagaragaje ko igihugu cye kizakomeza ubufatanye n'u Rwanda mu mishinga itandukanye, cyane cyane mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu burezi.
Ati 'Ubufatanye bw'u Bushinwa n'u Rwanda, bugamije gukomeza gushyigikira uburezi bufite ireme. Twatanze uyu musanzu kugira ngo abana bose bagerweho n'ikoranabuhanga, kandi twiteguye gukomeza gufatanya n'u Rwanda muri byinshi.''










