Politiki y'itangazamakuru ishaje mu bikibangamiye uburenganzira bwa muntu mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho mu nama yamurikiwemo raporo y'isuzuma ry'imyanzuro ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu u Rwanda rwahawe n'Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu.

Ni imyanzuro 260 u Rwanda rwiyemeje gushyira mu bikorwa kuva mu 2021 kugeza mu 2025, ikubiyemo ingingo zinyuranye zijyanye n'uburenganzira bwa muntu.

Muri iyo myanzuro Minisiteri y'Ubutabera igaragaza ko yashyizwe mu bikorwa ku kigero kirenga 95%, gusa ingingo ijyanye no kuvugurura amategeko agenga itangazamakuru yo ntiyigeze ishyirwa mu bikorwa.

Umuhuzabikorwa w'Umuryango w'Abanyamakuru baharanira Amahoro (Pax Press), Albert Boduin Twizeyimana, yavuze ko kuva mu 2021 inzego zitandukanye zahuye zitegura ibikubiye muri politiki nshya y'itangazamakuru ariko kugeza ubu ntiremezwa.

Ati 'U Rwanda rwahawe imyanzuro 160, ni yo rwari rwemeye harimo iby'uko bavugurura amatageko agenga itangazamakuru cyane cyane kubanza gushyiraho politiki igenga itangazamakuru. Kuva mu 2021 politiki igenga itangazamakuru, abanyamakuru n'abahanga mu itangazamakuru twagiye dufatanya kuyikoraho, ubu iri mu biro bya Minisitiri w'Intebe.'

Twizeyimana yavuze ko iyo politiki ikwiye kwihutishwa kuko ikubiyemo impinduka nyinshi zatuma itangazamakuru rikora neza kandi rikigenzura.

Ati 'Iyo politiki ni yo yatuma amategeko avugururwa kuko dufite itegeko ryo mu 2011 ribura ibintu byinshi. Ni yo yatuma amategeko n'amabwiriza agenga itangazamakuru ahinduka ikanatuma ribona amafaranga kuko iteganya uko ryayabona ngo rikore neza [...]. Izagena kandi uko abakora itangazamakuru bahabwa uburyo bakora bikazamura ubwisanzure bwabo.'

Twizeyimana yongeyeho ko kuba u Rwanda rugiye gutanga raporo y'ibyo rwiyemeje gukora ku burenganzira bwa muntu mu myaka ine ishize, ariko ingingo yo kuvugurura itangazamakuru itarakozwe, bizereka inzego za Leta bireba ko ikeneye kwihutishwa.

Umujyanama Mukuru mu Biro bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu Buhuzabikorwa bw'Amashami ya Loni mu Rwanda, Ngabirano Michael, we yavuze ko itangazamakuru rikeneye umurongo utuma ritangirwamo ibitekerezo byose mu gihe bikozwe kinyamwuga.

Ati 'Ibijyanye n'itangazamakuru, umuntu ashobora gushaka kwandika cyangwa gutangaza kuri radiyo ariko akavuga ati 'ibi sinabivuga bishobora kunzanira ikibazo'. Abanyamakuru bafite uburenganzira mu gihe nta muntu batutse cyangwa itegeko bishe, ndumva wabareka bagakora akazi kabo wenda ukababeshyuza niba babeshye.'

Ubushakashatsi bw'Urwego rw'Igihugu cy'Imiyoborere (RGB) bwo mu 2024 bwagaragaje ko igipimo cy'ubushobozi n'ubunyamwuga bw'itangazamakuru ari cyo cyaje inyuma aho buri kuri 60,7%.

Isesengura ry'abadepite bagize Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore ryagaragaje ko itangazamakuru rifite ikibazo cyo kutagira politiki yo kugenderaho n'umurongo unoze w'aho ribarizwa n'inzego za Leta zirireberera.

Ku itariki 28 Mata 2025, abadepite basabye ibiro bya Minisitiri w'Intebe kwihutisha politiki y'itangazamakuru iri kuvugururwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Politiki y'itangazamakuru ishaje mu bikibangamiye uburenganzira bwa muntu mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/politiki-ishaje-y-itangazamakuru-mu-bikibangamiye-uburenganzira-bwa-muntu-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)