Ntabwo tuzatera imbere dufite inganda zikora ku kigero 30% - Minisitiri Dr. Nsengiyumva - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ubwo yagaragarizaga Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibizibandwaho ngo Guverinoma iteze imbere ubuhinzi n'ubworozi inazamure umusaruro wabwo ku kigero cya 50%.

Umusaruro mbumbe w'u Rwanda wiyongereyeho 7,8% mu gihembwe cya mbere cya 2025 ugera kuri miliyari 5.255 Frw avuye kuri miliyari 4.486 Frw yari ariho mu gihembwe cya mbere cya 2024.

Serivisi nizo zagize uruhare runini mu izamuka ry'umusaruro mbumbe wose aho zihariye 46%, mu gihe ubuhinzi bwagize 24%, inganda zigira 23%, ibindi bisigaye bigira 7%.

Minisitiri Nsengiyumva yagaragaje ko mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi no kwiyongera k'uruhare rw'inzego z'inganda na serivisi nk'uko biri mu cyerekezo cy'Igihugu cyo kubaka ubukungu burambye bushingiye ku bumenyi.

Yagaragaje ko igihugu kidashobora guteza imbere mu gihe gifite inganda zikora ku kigero cya 30% by'ubushobozi zifite nk'uko bimeze ku Rwanda.

Ati 'Inganda zacu zikora kuva saa mbili, saa kumi n'imwe zigafunga nk'abakozi bo mu biro bisanzwe. Ntabwo waba uri uruganda ngo ufunge ayo masaha utekereze ko uzakora ku kigero cya 100%. Niba imashini ikora amasaha 8 igafungwa 12, ntabwo wagera kuri wa musaruro.'

Yakomeje ati 'Niba dushaka gutera imbere, ntabwo bizashoboka niba inganda zidakoze ngo zigere ku bushobozi bwazo. Abanyenganda dufite gahunda zo kubafasha kugira ngo bakore bihagije.'

Yakomeje agaragaza ko impamvu usanga ibikorerwa mu Rwanda bihenda ari uko inganda zitunganya ibicuruzwa bike ugereranyije n'igiciro cy'ibyo zashoye kugira ngo zibone uwo musaruro.

Ati 'Impamvu bihenze ni uko uruganda, umusaruro warwo ugereranyije n'igiciro rutanga kugira ngo rukore ibicuruzwa ni cyo kinini kubera ko batunganya ibintu bike. Umuntu wafungaga saa kumi n'imwe yongeye amasaha urumva ko yakuba kabiri umusaruro. Igiciro cy'ubukode ntabwo cyiyongera wenda hakongerwa abakozi ariko urumva ko na byo ari byiza kuko tuba turi guhunga umurimo.'

Yashimangiye ko u Rwanda rufite gahunda yo guteza imbere inganda no kongera umusaruro wazo cyane ko zigira uruhare mu iterambere.

Ati 'Izi nganda zifite uruhare runini mu gutanga isoko ku musaruro w'ubuhinzi n'ubworozi hagamijwe kuwongerera agaciro ndetse no gutanga imirimo mishya ku Banyarwanda. Imibare y'umurimo yerekana ko abagera ku 84.300 bahawe akazi muri izi nganda mu mwaka wa 2024, bavuye ku 52.700 mu mwaka wa 2017.'

Guverinoma izakomeza gufatanya n'abikorera mu kunoza imikorere ndetse no kwagura ubushobozi bw'inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi kugira ngo zikomeze gutanga umusaruro.

Inganda zo mu Rwanda zikwiye kongererwa ubushobozi bwo gukora
Minisitiri w'Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yagaragaje ko kugira ngo igihugu gitere imbere bisaba ko inganda ziri mu gihugu ziharanira kongera umusaruro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-tuzatera-imbere-dufite-inganda-zikora-ku-kigero-30-minisitiri-dr

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)