Ibi RFI yabibasabye kuri uyu wa 2 Ukwakira 2025, ubwo bari mu bukangurambaga bwiswe 'Sobanukirwa RFI 2025''. Ubu bukangurambaga bugamije kumenyekanisha serivisi iki Kigo gitanga ndetse no kwereka abayobozi mu nzego zitandukanye uko bafasha abaturage mu kubungabunga ibimenyetso by'ahabereye ibyaha.
Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yavuze ko nyuma yo gusobanurirwa uko babungabunga ibimenyetso by'ahabereye ibyaha bagiye kubisobanurira abaturage mu nama zose zibahuza na bo.
Yakomeje agira ati 'Abaturage bacu bategaga bakajya mu Mujyi wa Kigali bagiye gushaka serivisi za RFI ariko ubu twamenye uko twazibasobanurira neza, ibibazo byinshi dukunze guhura nabyo ni ibijyanye n'abahohotewe cyane cyane abangavu, ugasanga ababateye inda babihakana, ikindi tugira ibibazo by'inyandiko mpimbano cyangwa se iz'irage rero twabonye ko bazipima bakamenya ukuri.''
Mukaramutsa Console yavuze ko yishimiye ko RFI yabafashije kubasobanurira serivisi batanga ku buryo nawe agenda akazisobanurira abandi neza atibeshye, yavuze ko hari ubwo abaturage baburanaga ku irage ku buryo kumenya ufite ukuri bitoroha.
Ati 'Ariko ubu twamenye ko dushobora gufata za mpapuro bari kuvuga ko zasinywe n'umubyeyi tukazipimisha tukamenya ukuri, bizatuma uburiganya bucika abaturage banabone ubutabera bwuzuye.''
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Musasa,Hagenimana Bernard, yavuze ko we yungukiyemo ko mu gihe habaye ibyaha ashobora kuzitira aho byabereye mu rwego rwo gufasha inzego z'umutekano kubona ibimenyetso byakwifashishwa mu butabera.
Ati 'Turagenda natwe tubisobanurire abaturage, tubereke uko babungabunga ibimenyetso n'uburyo bakwirinda amanyanga bitewe n'uko RFI ifite uburyo bwinshi bwo kuyatahura.''
Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi zo gupima imibiri y'abitabye Imana muri RFI, Dr. Innocent Nkurunziza, yasabye abayobozi mu nzego z'ibanze mu Karere ka Rutsiro gusobanurira abaturage serivisi iki kigo gitanga ndetse no kubasaba ko bajya babungabunga ikimenyetso.
Ati ''Ikimenyetso kibungwabungwe aho kiri hose yaba ahari umuntu witabye Imana, ahari umujura wamennye idirishya n'ibindi byinshi. Aho habereye icyaha niho hari amakuru yatuma hatangwa ubutabera bwiza, mu gihe wahageze mbere hazengurutse akagozi cyangwa amabuye.''
RFI itanga serivisi zirimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima uburozi n'ingano ya Alukoro mu maraso, gupima ibiyobyabwenge n'ibinyabutabire, gupima inyandiko zigibwaho impaka n'ibikumwe.
Hari kandi gusuzuma ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, gusuzuma inkomere n'imibiri y'abitabye Imana, gusuzuma ibyahumanijwe na mikorobe ndetse no gupima ibimenyetso by'imbunda n'amasasu.








