Dodoma Jiji yaciwe miliyoni 15 kubera Mashami Vincent #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Dodoma Jiji yo muri Tanzania yaciwe amande ya miliyoni 15 z'amashilingi ya Tanzania kubera umutoza wayo Mashami Vincent utujuje ibisabwa bimwemerera kuba umutoza mukuru muri iyi shampiyona.

Mashami Vincent yinjiye muri iyi kipe mbere y'uko umwaka w'imikino wa 2025-26 utangira ndetse akaba amaze kuyitoza imikino 3.

Ikinyamakuru Mwanaspoti cyanditse ko Komite y'Inama y'Ubutegetsi ya Shampiyona ya Tanzania (TPLB) yahannye Dodoma Jiji kubera ko yakinnye imikino 3 idafite umutoza mukuru kuko Mashami Vincent we atujuje ibisabwa bimwemerera kuba umutoza mukuru.

Gikomeza kivuga ko Mashami hari amasomo mashya agomba gufata kugira ngo license ye ibe ijyanye n'igihe (refresher courses) kuko License A afite ntimwemerera kuba umutoza mukuru Tanzania, cyangwa akaba afite UEFA Pro.

Ubuyobozi bwa Dodoma Jiji bukaba bugomba kwicara kubareba uburyo iki kibazo cyakemuka ariko ibyo gutandukana nawe byo ngo ntabwo biri muri gahunda.

Uwatanze amakuru yagize ati "impamvu yo guhura ni ukureba niba ibi byumweru bibiri ashobora gufatamo amasomo kubera ko amande tumaze gucibwa ni menshi arimo kudusubiza inyuma, turamwizera ibyo gutandukana nawe ntibirimo."

Iyi kipe ikaba imaze gucibwa amande angana na miliyoni 15 z'amashilingi ya Tanzania, ni ukuvuga miliyoni 9 z'amafaranga y'u Rwanda mu mikino 3 imaze gukina.

Mu mikino itatu ya shampiyona amaze gukina ari umutoza wa Dodoma Jiji, Mashami Vincent yatsinzwemo umwe, anganya umwe, atsinda umwe.

Yatsinzwe na KMC 1-0, anganya na TRA United 2-2 mu gihe yatsinze Coastal Union 2-0.

Mashami Vincent agomba gufata amasomo mashya kugira ngo akomeze kuba umutoza wo mu cyiciro cya mbere



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11991

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)