Rutahizamu wa Rayon Sports, Harerimana Abdelaziz Rivaldo yasabye abakunzi b'iyi kipe kudacika intege ko iminsi myiza barimo kugenda bayisatira.
Ni nyuma yo kunganya na Gasogi United ibitego 2-2 mu mukino wa shampiyona aho Rivaldo ari we waraye utsindiye Rayon igitego cya kabiri cyatumye ibona inota.
Yavuze ko nta kidasanzwe ari uko ikipe iri mu bihe bibi.
Ati "ni ikipe iri mu bihe bibi, iyo ikipe iri mu bihe bibi uba ugomba kwakira umusaruro ubonye wose ariko turakora uko dushoboye tubone intsinzi."
Yakomeje avuga ko ubu bagiye gukora cyane kandi akaba yizeye ko vuba cyane bazabisohokamo.
Rivaldo kandi akaba yasabye abakunzi ba Rayon Sports kudacika intege ahubwo bagume ikipe ya bo hafi.
Ati "nta gucika intege natwe ntabwo twazicitse, bagumye batube hafi tuzitwara neza bishime."
Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku ruhande, yavuze ko we abona ari umukinnyi wakabaye abanza mu kibuga ariko umutoza ari we uba ufite amahitamo ye.
Ati "ni amahitamo y'umutoza niba abona ko ndi umukinnyi w'umusimbura nkajyamo nsimbuye, nimfatisha nzafatisha. Ubushobozi bwanjye uko niyumva mbona nkwiriye kubanzamo, njyewe ndi umukinnyi wiyumva n'umutoza afite uko abibona umuntu ukwiriye kubanzamo."
Harerimana Abdelaziz akaba yarakuriye mu ikipe ya Gasogi United, batandukanye muri uyu mwaka ari bwo yahitaga asinyira Rayon Sports ubu akaba ari ku mwaka we wa mbere.