Umunyamakuru wa Kiss FM, Anita Pendo yavuze ko yifuza kubaka ibigwi ku buryo abahungu be Thiran na Ryan bamubonamo ubutwari bizabafasha mu gihe bazaba bagiye gushaka abagore.
Ni mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI aho yanagarutse ku buzima bwe bw'ishuri aheruka kurangiza.
Mu cyumweru gishize nibwo yasoje amasomo ye muri Mount Kigali, akaba yarasoje Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelors Degree) muri 'Mass Media and Communication'.
Yavuze ko ari urugendo rutari rworoshye aho yatangiranye n'abarimo King James, Mani Martin na Danny Nanone.
Anita Pendo akaba umubyeyi w'abahungu babiri, muri iki kiganiro yavuze uburyo yiganaga n'abana be, utagize icyo asobanukiwe akamubaza.
Ati "hari igihe nabaga ndimo kwiga nabo bakora umukoro wo mu rugo (homework) wabo ufite icyo adasobanukiwe akambaza."
Yakomeje avuga ko hari n'igihe bamurekezaga agiye ku ishuri bakamubwira ko agomba gutsinda.
Ati "hari igihe ariko nko ku wa Gatandatu bamperekezaga bakangeza ku modoka, bakambwira ngo ugiye kwiga? Ubutsinde, wibagiwe ikaramu yawe? Bakayinzanira cyangwa nkabatira izabo."
Anita Pendo akaba yavuze ko yumva ashaka kuzaba icyitegererezo cy'abahungu be babiri, akababera intwari y'ubuzima bwabo.
Ati "ibintu mfite nk'umubyeyi, nshaka kuzaba icyitegererezo ku bahungu banjye, mu bijyanye n'ubuzima busanzwe bwa buri munsi tubamo."
"Buriya baravuga ngo niba uri umubyeyi w'umugore wubake ibigwi ku buryo nabo bazamenya icyo bazashaka mu bo bazashaka. Umukobwa rero ba icyitegererezo, iyo nza kuba mfite uw'umukobwa nagombaga kuzamubera icyitegererezo."
Anita Pendo yabajijwe igihe azakorera ubukwe aryumaho yanga kugira icyo abitangazaho, ngo wenda ushobora gusanga bwaranabaye.
Anita Pendo ni umunyamakuru wa Kiss FM, yamenyekanye mu kigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), akaba Umuhanga mu kuvangavanga imiziki (Dj), Umuyobozi w'Ibitaramo (MC).