Umwenda umaze kugera muri Miliyoni 80 z'amafaranga y'u Rwanda ari ku kanyenyeri ka Rayon Sports, ni mu gihe hibazwa aho kuyishyura azava.
Ku wa Mbere, tariki ya 25 Kanama 2025, Rayon Sports yamuritse ku mugaragaro umushinga mushya wo kwandika abanyamuryango mu buryo bw'ikoranabuhanga rigezweho uzwi nka Gikundiro *702#.
Uyu mushinga w'akanyenyeri cyangwa Gikundiro *702# wari ugamije kubarura abakunzi b'iyi kipe ariko kwiyandikisha ukishyura ibihumbi 30 ukaba uguze umugabane wawe.
Nyuma y'uko umuritswe watangiye guhura na birantega kuko uyu mushinga watangijwe kandi uyobowe n'Inama y'Ubutegetsi ya Rayon Sports, haje kubamo kutumvikana na Twagirayezu Thaddée uyoboye FC ku buryo ishyirwa mu bikorwa ryawo byagoranye bitewe no kutumvikana kw'impande zombi aho gatanya yo yamaze kuba.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aka kanyenyeri abantu biyandikishije kakaba kamaze kwinjiza ari hagati ya Miliyoni 59 na 60 z'amafaranga y'u Rwanda.
Gusa ariko na none gafite umwenda wa miliyoni 80 Frw hibazwa aho zizava ngo zishyurwe.
Nubwo kinjije hafi miliyoni 60, ni amafaranga, umugabane w'abiyandikishije nta burenganzira abagakoresha bafite bwo kuyakoresha bishyura kuko byazabashyira mu bibazo.
Muri ayo mafaranga y'umwenda, harimo miliyoni 45 Frw zo kugura aka kanyenyeri, bivugwa ko bakaguze n'uwitwa Christian ariko akaba afite ukuntu akoraba bya hafi n'umwe mu bantu bagize board ya Rayon Sports, binavugwa ko kaba ari ka kompanyi ye yakagurishije Rayon binyuze muri uwo muntu.
Andi mafaranga miliyoni 35 ni ibirarane by'imishahara y'abakozi cyane ko kuva kangatangira batarashyura umukozi n'umwe, kwishyura ibiro bakoreramo kuri Telecom House aho banafite call center, n'ibindi byagiye kuri uyu mushinga.
Amakuru avuga ko board yari izi ko izajya icunga Konti za Rayon Sports ikabona uburyo izajya ikuraho amafaranga yo kwishyura ibikorwa bya buri munsi by'uyu mushinga, gusa siko byagenze kuko Konti bari bafiteho uburenganzira yo muri I&M ntabwo ubu ari yo ikipe ikoresha yarayimuye.
Gusa na none abafitanye amasezerano n'uyu mushinga biragoye ko bazishyurwa na Rayon kuko muri ya gahunda yo kugira ibikorwa by'ubucuruzi, Rayon Sports igahinduka Company, basinyanye na Rayon Sports Company Ltd iyobowe n'abasaza ndetse n'ibirango na kashe (stump) bitandukanye n'ibya Rayon Sports FC.
Andi makuru ataremezwa neza ni uko na perezida Twagirayezu Thaddée ashaka aka kanyenyeri kukabakura mu biganza nako kakagenzurwa n'Umuryango wa Rayon Sports abereye umuyobozi.