Abasifuzi batatu Mpuzamahanga bahagaritswe bazira APR FC na Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abasifuzi batatu Mpuzamahanga, Habumugisha Emmanuel, Mugabo Eric na Ishimwe Claude Cucuri bahagaritswe bazira Rayon Sports na APR FC.

Komisiyo Ishinzwe Imisifurire mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yahagaritse aba basifuzi nyuma yo kugenzura imikino basifuye bagasabga barakozemo amakosa.

Ishimwe Claude Cucuri nanjye Mugabo Eric basifuye umukino w'Umunsi wa Kane wa Shampiyona, wahuje APR FC na Mukura ku Cyumweru.

Nk'uko bigaragara mu itangazo rya FERWAFA, Cucuri wari umusifuzi mu kibuga hagati, yahagaritswe ibyumweru bibiri kubera kudatanga ikarita ya kabiri y'umuhondo kuri myugariro Niyigena Clement ku ikosa yakoreye Hakizimana Zuberi, bityo yagombaga kubyara iy'umutuku.

Mugabo Eric wari umusifuzi wa mbere w'igitambaro yahagaritswe ukwezi kubera kwanga igitego cya Mukura cyo ku munota 86, aho yavuze ko habayemo kurarira kandi ataribyo.

Habumugisha Emmanuel wasifuye umukino w'Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona, wahuje Rayon Sports na Gasogi United ku wa 5 Ukwakira 2025, yari umusifuzi wa mbere w'igitambaro, yahagaritswe ukwezi kubera kwanga igitego cya Gasogi cyo ku munota wa 89 avuga ko habayemo kurarira kandi atari byo.

Cucuri yahagaritswe ibyumweru bibiri
Habumugisha Emmanuel (ubanza iburyo) yahagaritswe ukwezi
Mugabo Eric (ubanza iburyo) yahagaritswe ukwezi



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12091

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)