Tura tugabane cyangwa bimeneke, ni yo ntwaro noneho igezweho mu batavuga rumwe n'ubuyobozi bwa Twagirayezu Thaddée muri Rayon Sports, ni nyuma yo kubona ko basumbijwe imbaraga.
Ubu iturifu igezweho ni ugusohora amashusho n'amajwi by'uyu muperezida wa Rayon Sports byavugiwe ahiherereye cyangwa aganira n'abantu bitari mu ruhamwe.
Ubundi abantu bakundana iyo bashwanye, umwe kwiyakira bikamunanira atangira kugenda ashyira hanze amabanga yabo, yaba ubwambure bw'undi, amashusho y'ibanga, ibi umuntu yabigereranya n'ibirimo gukorerwa Twagirayezu Thaddée.
Twagirayezu Thaddée watowe mu Gushyingo 2024, yagiyeho benshi bumva ibintu bigiye kugenda neza, umwuka mubi wavugwaga muri Rayon Sports ugashira.
Hadaciye kabiri hatangiye kumvikana kutumvikana hagati ye n'abasaza bamuzanye bakaba abagize Inama y'Ubutegetsi iyobowe na Paul Muvunyi.
Ibi byatangiye ari akantu gato kugeza kuri gatanya yeruye neza, aho Twagirayezu Thaddée yavuze ko icyo bapfuye ari ukwanga kuba igikoresho cyabo.
Ati "sinzi niba wenda naba igikoresho, niryo jambo, nutekereza ko naba igikoresho byaba ari ikindi kindi, ariko bisa nabyo."
"Ariko reka mbahe urugero rumwe rwabaye abantu bose bazi, byanavuzwe mu itangazamakuru, iyo ushobora kubona ukabona board iraguhamagaye ngo ngwino tuguhe CEO, ubwo se uri ahantu uyobora cyangwa uri ahantu uyobora ariko hayoborwa n'abandi? Niyo mpamvu nabyanze."
Nyuma yo gutangaza ibi, ni bwo n'uruhande rutavuga rumwe na we rwahise rushyira hanze amashusho y'inama ubwo yangaga Murenzi Abdallah nka CEO bari bamuhaye.
Iyi nama yarimo abayobozi ba Rayon Sports yaba FC na Board, hari nyuma y'Inteko Rusange yabaye muri Nzeri 2025.
Yavuze ko hari imyanzuro atemera yafatiwe mu Nteko Rusange ko yanditswe nabi aho umwanzuro wo gushyiraho CEO azaganirwaho n'impande zombi kandi akajyaho hamaze kuvugururwa amategeko shingiro, akaba atumva impamvu barimo kubyihutisha.
Nk'uko byagaragaye mu mashusho yafashwe na Rutagambwa Marti nk'uko yabyemereye SK FM ariko akavuga ko yayafashe babizi, hagaragaye guterana amagambo cyane maze Twagirayezu Thaddée ahita abasiga muri iyi nama arigendera.
Amashusho agaragaza ko harimo abarimo Munyakazi Sadate, Dr Rwagacondo, Murenzi Abdallah, Gacinya Chance Denis n'abandi.
Gusa benshi banenze uwafashe aya mashusho akanayashyira hanze kuko bitari bikwiye kuko ibintu byabereye ahiherereye ku ikipe nka Rayon Sports biba bitagomba kujya hanze.
Ikindi nubwo yavuze ko yabifashe bamureba babizi, ntabwo ari byo kuko byonyine uko amashusho afashwe bigaragara ko yafashwe n'umuntu arimo kuyiba kandi ku rwego rw'umugabo nka Rutagambwa atari akwiriye kuyafata cyangwa kuyasohora.
Mu gihe bitarashira, hahise hajya hanze amajwi ya Perezida Twagirayezu Thaddée arimo aganira n'umugore bikekwa ko ari Rugema Mado usanzwe ari umunyamabanga wa Fan Base.
Ni amajwi yafashwe nyuma y'umukino wa Shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Kiyovu Sports.
Uyu mugore yumvikana arimo abwira Thaddée ko abasaza bari bamutanze ndetse banahaye amafaranga abakinnyi ngo bitsindishe.
Wumvaga arimo amubaza kuri aba bagabo bose asa n'urimo kumuneka ariko undi amubera ibamba.
Hari aho yamubwiye ati "nyuma y'umukino se wahise ujya he?"
Undi ati "Kwa Freddy." Arongera ati "Wari kumwe nande?" Aramusubiza ati "Na Furaha n'abandi"
Yongeye kumubaza niba abo bari kumwe harimo na Gacinya, Prosper undi aramuhakanira.
Yongeye kandi gusa n'umubaza ku mutoza Lotfi amubwira ko yari yemereye Kiyovu Sports kuyiha umukino niramuka imutsinze mu gice cya mbere azayirekera.
Mu kumusubiza yagize ati "Lotfi mfite byinshi ntamwemeraho ariko si nkeka ko ibyo yabikora rwose, ntabwo yabikora."
Ibi yabimubwiye nyuma yo kumubwira ko bamwe mu bayobozi bo muri board bari baje kureba uyu mukino batari baje gufana ikipe ahubwo bari baje kumushungera ngo barebe ko yatsindwa.
Amakuru avuga ko nyuma y'uko aya majwi agiye hanze, Rugema na we yahise yegura ku mwanya w'umunyamahanga wa Fan Base.