Ku ikubitiro hatangijwe drones za Zipline zitangira gufasha mu buvuzi no mu bworozi, nyuma y'imyaka 10 hatangizwa izindi drones zitwara abantu zizwi nka 'eVTOL' zikorwa n'Uruganda rwo mu Bushinwa rwa EHang. Ubu buryo bwose u Rwanda ni rwo rwa mbere bwatangirijwemo muri Afurika.
Ubu ikigezweho ni Ikigo cya TRL Group cyo muri Repubulika ya Tchèque, gifite amashami abiri arimo irikora satellite rizwi nka TRL Space n'irikora drones rizwi nka TRL Drones.
Iki kigo gikorera mu Rwanda, kiri mu byamaze iminsi ibiri bimurika ibyo bikora mu nama y'ubwikorezi bwo mu kirere yabereye i Kigali. Perezida Paul Kagame yanasuye aho cyamurikiraga ibikorwa.
Satellite gikora zoherezwa mu isanzure hejuru y'Isi zikagenzura ibiyiberaho, nko mu buhinzi, imikurire y'ibihingwa, uburwayi igihingwa cyagira, kugenzura ubutaka n'ibindi hifashishijwe ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangaho.
Binafasha gusesengura amakuru yafasha mu kugira inama umuhinzi. Izi satellite kandi zifasha mu kugenzura imyubakire, uwubatse adafite uruhushya agatahurwa ndetse n'umutekano.
Ni mu gihe TRL Drones yo ikora indege zifashishwa na none mu bihinzi no mu bijyanye n'umutekano ku mpamvu za gisirikare. TRL Group ifite n'ikoranabuhanga rihuriza hamwe ikoranabuhanga rya drones na satellite.
Niba ari umurima wa hegitari 5000, satellite itanga amakuru muri rusange, mu gihe drones itanga amakuru atomoye ukamenya indwara igihingwa gifite. Ni na ko bimeze ku mutekano.
TRL Group yashinzwe na Petr Kapoun. Yageze mu Rwanda mu myaka itatu ishize agamije kubyaza umusaruro amahirwe ahari.
Nyuma y'umwaka umwe yahise ashinga ikigo gikora drones zifashishwa mu gucunga mutekano n'izifashishwa mu buhinzi na satellite bikoreshwa mu mirimo itandukanye.
Ni uruganda rwari rugamije gukorera ibyo bikoresho mu Rwanda , ariko hashingiwe ku miterere y'u Rwanda.

Kapoun yavuze ko impamvu bafite ibyo bice bibiri, ni ukuvuga drones na satellite, ari ukugira ngo bahuze amakuru yafatiwe kure n'ayafashwe aho umuntu yifuza.
Ati 'Impamvu y'ayo mashami abiri ni ukugira ngo duhuze amakuru, kuko satellite iguha ishusho ngari, mu gihe drones iguha amakuru atomoye kuri buri kantu.'
Yavuze ko ibyo bafite byose bifite babikesha uburyo bw'ikoranabuhanga, bubaha amakuru yose y'ibigomba gukorwa hisunzwe ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano.
Ni ryo rituma drones cyangwa satellite itahura imbogamizi zose ishobora guhura na ryo hagatangwa amakuru y'ingenzi haba mu mutekano cyangwa mu buhinzi.
Kapoun ati 'Twaje mu Rwanda kugira ngo turugire igicumbi cya satellite na drones muri Afurika.'
Yavuze ko ubu bamaze guhugura abahanga mu gukora izi ndege zitwara na satellite ku buryo ibisabwa byarangiye. Mu mwaka utaha bazatangira kwinjira mu cyiciro cyo gukora ibi bikoresho wasanga hake muri Afurika.
Ati 'Intumbero zacu ni ugukora igikoresho cyakorewe mu Rwanda 100%. Ni ukuvuga cyigiwe mu Rwanda hashingiwe ku miterere yarwo, drone ikubakirwa mu Rwanda kugeza irangiye.'
Kapoun yavuze ko muri drones bafite harimo izizwi nka VTOL ifasha mu guteza imbere ubuhinzi no kubungabunga ibidukikije ifite ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko wa kilometero 250 mu isaha.
Iba ifite ubushobozi bwo kugenzura ahantu hafite umurambararo w'ibilometero 200, ikagenzura ahantu hanini.
Ati 'Tunafite izindi zikoreshwa mu mpamvu za gisirikare no gucunga umutekano. Mu mashami yacu yose dufite drones zagenewe imirimo ya gisivili nko kubungabunga ibidukikije, kwita ku myubakire n'ubuhinzi n'izindi zagenewe imirimo ya gisirikare. Ni uburyo bw'ubwirinzi bugezweho, bwuzuye bukorera ku butaka no mu kirere.'
Drones imwe ya gisirikare ishobora gutwara ibiturika bingana n'ibilo 10 cyangwa ikindi kintu uyitumye ashaka ko itwara. Ishobora kugenda ku muvuduko wa kilometero 500 mu isaha. Ishobora kugendera ku butumburuke bw'ibilometero bitandatu.

Ni drones iba ifite moteri nk'izigende nto. Ikorana na radar zo ku butaka ku buryo iyo haje ikintu gisa n'imbogamizi igitahura hakiri kare hanyuma, ikoherezwa kucyangiza.
Ati 'Igenda yihuta cyane ako kanya igahita ihangana na ya mbogamizi.'
Kapoun abajijwe ingano ya drones bazajya bakora buri mwaka yavuze ko bizaterwa n'isoko bazaba bafite ariko bashaka kubanza guhaza iry'u Rwanda hanyuma bakagukira no muri Afurika.
Ati 'Muri Repubulika ya Tchèque dukora drones 200 buri kwezi. Urumva ko ari nyinshi. Kuko dushaka kubaka icyicaro gikuru mu Rwanda kizajya gitanga serivisi kuri Afurika yose. Urumva ko ibyo dukora bizarenga uwo mubare. Ariko bizaterwa n'abakiliya tuzabona.'
Kugeza ubu TRL Group ifite ahagenewe gukorerwa indege nto, Kapoun akavuga ko mu mwaka utaha bazatangira kubaka uruganda runini, imirimo izatwara nk'imyaka ibiri.
Ibikoresho byifashishwa mu gukora drones na satellite bizajya bitumizwa mu mahanga ibindi tuzajya bive mu Rwanda.
TRL yamaze no guhugura inzobere zizakora iyi mirimo kandi bose ni Abanyarwanda, kuko imirimo myinshi ikorwa n'ikoranabuhanga, bidasabye abakozi benshi.
Kapoun ati 'Abamaze guhugurwa byuzuye ni 10. Turashaka kugera kuri 50. Tuzahanga imirimo myinshi. Haba mu gukora indege no kuziyobora.'
Yavuze ko bazashyira ikoranabuhanga muri drones izifasha gukoresha amashusho y'aho yanyuze mu gihe habayeho ikibazo cy'ihuzanzira.
TRL ifitanye ubufatanye na Guverinoma y'u Rwanda by'umwihariko Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indege za Gisivile, RCAA n'inzego z'umutekano.
Ibijyanye n'igiciro Kapoun yavuze ko biterwa n'ubushobozi bwa drones, camera zayo n'ubushobozi bw'ibyo ishobora gutwara.
Nk'iyo bamuritse ifite amababa angana na metero eshatu ya VTOL ishobora kugeza ku bihumbi 250$.
Kapoun yavuze ko yatangiriye ku kwibanda ku ikoranabuhanga rifasha abasivili, ariko anatekereza ku kijyanye n'umutekano kuko igihugu kitatera imbere mu gihe kidafite umutekano wuzuye.
Ati 'Iyo ufite satellite igenzura imipaka yawe yose, ufite uburyo bugenzura igihugu cyose uba wumva utekanye. Iyo hanatahuwe icyaba imbogamizi ku gihugu nk'abasirikare baturutse nko mu ishyamba cyangwa betereye rimwe imipaka yose uba ugomba guhita ubona uburyo bw'uko wabyitwaramo. Niba drones yagenda ku muvuduko w'ibilometero 500 ku isaha ikaba yagendera ku butumburuke bwo hejuru iba yafasha.'
Yavuze ko drones nto zikoresha amashanyarazi mu gihe izikora intera ndende zo zifashisha amavuta.


