Igisubizo cya REG ku ibura ry'amashanyarazi rya hato na hato - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikibazo cy'ibura ry'umuriro w'amashanyarazi kimaze iminsi bitewe n'impamvu zitandukanye.

Hari aho REG iba yateguje ko umuriro uzabura igihe runaka biturutse ku mirimo izaba iri gukorwa ariko hari n'aho usanga umuriro ugiye mu buryo butunguranye kandi ukamara umwanya munini utaragaruka.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa REG, Eng Armand Zingiro, yagaragaje ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma mu bice bitandukanye haboneka ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi.

Ati 'Impamvu zitera ibura ry'amashanyarazi ziratandukanye. Ahanini bituruka ku miyoboro y'amashanyarazi igize ikibazo gituma ivaho (power line faults) cyangwa se bikaba byava ku igabanyuka ry'amashanyarazi rishobora guturuka ku kibazo cyaba ku nganda ziyatanga (power plants). Iyo bibaye rero twihutira kubikemura kugira ngo umwanya amashanyarazi ashobora kumara ataragaruka ugabanuke.'

Yakomeje ati 'Bishobora ariko no guterwa n'imirimo itandukanye nk'iyo gusana imiyoboro cyangwa kuyagura. Iyo hari imirimo iteganyijwe byo tubimenyesha abafatabuguzi mbere kugira ngo babyitegure.'

Yavuze ko hari ingamba zihuse kuri ibyo bibazo bikunze kugaragara muri ibi bihe zirimo kumenyesha abafatabuguzi iyo hari ikibazo kibaye gituma haba ibura ry'amashanyarazi.

Hari kandi imirimo itandukanye ikorwa mu rwego rwo kubungabunga no gusana imiyoboro n'inganda z'amashanyarazi ikorwa kugira ngo ikumire impamvu zibitera.

Nk'ubu REG yagaragaje ko muri gahunda yayo yo gukemura ikibazo cy'amashanyarazi adafite ingufu mu masaha ya nimugoroba, kuri uyu wa 6 Nzeri 2025 hatangiye imirimo izamara amezi abiri yo kuvugurura umuyoboro ureshya na kilometero imwe n'igice uhuza imirenge ya Kimisagara na Kigali muri Nyarugenge.

Uyu muyoboro uzakemura ikibazo cy'abaturage bagera kuri 3000 batabashaga gucana mu masaha ya nimugoroba ndetse n'indi mirimo ntikorwe neza.

REG igaragaza ko abandi bahura n'ikibazo nk'icyo nabo batekerezwaho mu igenamigambi ku buryo bazafashwa bigakemuka burundu.

Uyu muyobozi yagaragaje ko ku bijyanye no kuba mu gihe umuriro ugiye kugenda bishoboka ko bajya bamenyesha abantu, akenshi bikorwa bijyanye n'uko ari imirimo yateguwe ijyanye n'ibura ry'amashanyarazi.

Ati 'Iyo umuriro ugiye tumenyesha abantu. Dufite uburyo butandukanye bwo kubamenyesha burimo n'imbuga nkoranyambaga. Dufite uburyo abantu baduhamagara ndetse n'amashami ya REG hirya no hino mu gihugu bikora amasaha 24 buri munsi kugira ngo dusubize ibibazo bitandukanye abafatabuguzi babaza ndetse n'ahabaye ikibazo tukabamenyesha. Iyo ari imirimo yateguwe yatera ibura ryayo, tumenyesha abafatabuguzi mbere binyuze mu matangazo.'

Abakozi ba REG mu mirimo yo kuvugurura imwe mu miyoboro

Abatewe ibihombo n'igenda ry'umuriro bigenda bite?

Bitewe n'uko umuriro ugenda utateguje hari benshi bakora imirimo ya buri munsi bawishingikirijeho ku buryo iyo ugiye hari byinshi byangirika bikaba byateza igihombo.

Uyu muyobozi abajijwe niba abatewe ibihombo n'igenda ry'umuriro hari icyo bafashwa, yasubije ko nabo bataba babyifuza kandi ko na REG igerwaho n'icyo gihombo.

Ati 'Kubura kw'amashanyarazi natwe biratubabaza kuko ntituba tubyifuza. Buriya kandi igihombo ntikibagarukiraho bonyine ahubwo natwe kitugeraho. Turakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo dukumire impamvu zishobora gutera ibura ryayo.'

Ku bantu bafite ibikoresho cyangwa ibicuruzwa bitihanganira ibura ry'amashanyarazi na rito, bagiriwe inama yo kugira inyunganizi (backup generator) ishobora gufasha mu gihe cyose habaye ibura ry'amashanyarazi ya REG.

REG yasabye abafatabuguzi bayo bose muri rusange ko igihe hari ugize ikibazo yajya yihutira kuyimenyesha kugira ngo afashwe.

Abaturarwanda bose kandi basabwe ubufatanye mu kubungabunga ibikorwa remezo by'amashanyarazi hakumirwa ababyonona cyane cyane abangiza inkingi n'insinga z'amashanyarazi.

Kugeza ku wa 25 Nyakanga 2025, Abaturarwanda bafite amashanyarazi banganaga na 84,6%.

Ibura ry'umuriro rya hato na hato riri gushakirwa umuti urambye
Ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi rikomeje guhangayikisha benshi
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), Armand Zingiro, yagaragaje ko hari gushyirwa imbaraga mu gukemura ibibazo bikomeje kugaragara by'ibura ry'umuriro rya hato na hato



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibura-ry-amashanyarazi-rya-hato-na-hato-mu-gihugu-n-igisubizo-kirambye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)