Abanyarwanda 71% ntibasura Ingoro Ndangamurage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Intebe y'Inteko y'Umuco, Amb. Masozera Robert yabwiye RBA ko umubare w'Abanyarwanda basura Ingoro Ndangamurage umunani u Rwanda rufite ukiri hasi cyane, aboneraho kubashishikariza kuzisura kugira ngo basobanukirwe neza amateka zibitse.

Ati 'Ubushakashatsi dufite bwerekanye ko 61% by'Abanyarwanda bazi Ingoro Ndangamurage byo kuzimenya gusa ariko abagera kuri 71% ntibarazisura. Ni ukuvuga ngo abazisuye ni bake bagera kuri 29%. Turakangurira buri Munyarwanda by'umwihariko urubyiruko kugira uwo muco wo kizisura.'

Ibiciro byo gusura Ingoro Ndangamurage ku Banyarwanda, umuntu mukuru ni 2.000 Frw na ho abana n'abanyeshuri biga kugeza mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza umwe ni 1.000 Frw.

Abo bose iyo biteranyije bakaba itsinda ry'abantu 20 igiciro kiragabunuka umwe akishyura 500 Frw.

Ni mu gihe abaturage bo muri Afurika y'Iburasirazuba bo umwe yishura 4.000 Frw, abana n'abanyeshuri umwe akishyura 2.000 ariko iyo biteranyije ari abantu 20 baragabanyirizwa akaba 1.000 buri muntu.

Abatuye mu bindi bihugu bishyura 10.000 Frw ku umuntu umwe baho abana n'abaneshyuri umwe akishyura 4.000 Frw ariko na bo bagenda ari itsinda ry'abantu 20 umwe akishyura 2.000 Frw.

Iyo umuntu asuye Ingoro Ndangamurage zose uko ari umunani agabanyirizwa 30% by'igiciro.

Ibyo biciro ariko ntibikubiyemo amamurika yihariye ashobora kubera kuri izo ngoro nko kumurika Inyambo bibera mu Ngoro y'Amateka y'Abami iri i Nyanza mu Rukari aho byishyurwa 3.000 Frw ku Munyarwanda naho umwana cyangwa umunyeshuri akishyura 1.000 Frw.

Ni mu gihe gutambagira Indaki y'Umugaba Mukuru w'Urugamba rwo Kubohora Igihugu ku munyarwanda, umuntu mukuru yishyura 5.000 naho umwana cyangwa umunyeshuri akishyura 1,000 Frw kandi hose uko baba benshi igiciro kiragabanuka.

Imibare igaragaza ko Ingoro Ndangamurage umunani ziri mu gihugu mu mwaka w'ingengo y'imari ushize wa 2024/25 zasuwe n'abarenga ibihumbi 300 biganjemo abanyamahanga.

Ibyo byinjije amafaranga arenga miliyoni 445 Frw utabariyemo ayinjijwe n'abikorera baha izindi serivisi abo bakerarugendo.

Gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda y'imyaka itanu ku bukerarugendo, iteganya kubuteza imbere no kubungabunga aho bukorerwa mu rwego rwo kuzamura umusaruro wabwo ku buryo uzikuba kabiri ukava kuri miliyoni $620 bwinjije mu 2024 ukagera kuri miliyari $1,1 mu 2029.

Abanyarwanda 71% ntibasura Ingoro Ndangamurage z'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-71-ntibasura-ingoro-ndangamurage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)