Ibi yabigarutseho mu kiganiro cy'amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka cyabaye ku wa 19 Kamena 2026.
Kaboneka yabasabye kuvuguruza abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, birengagije uburyo Igihugu kimaze kwiyubaka mu myaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Ati "Abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muhagarare ku maguru yombi mu banyomoze, mubabwire muti â¦. murabeshya, abenshi banabivugira ku ikoranabuhanga murikoreshe mubeshyuze ibinyoma byabo ndetse n'umubyeyi wawe ugushyiramo ingengabitekerezo ya Jenoside mumwite umugome mutitaye ko ari abanyu mwitandukanye. Ni ababashuka."
Kaboneka yibukije aba banyeshuri ko Inkotanyi zitanze Igihugu cyari cyageze ahabi hashoboka, bituma hari n'abamena amaraso yabo ngo bitangire u Rwanda.
Ati 'Mwebwe rero ntabwo tubasabye kuyamena, ahubwo muvuge ibyo mubona, mwubake igihugu cyanyu, mwitandukanye n'ikibi, muvuge ibyiza kandi munyomoze abavuga nabi Igihugu, kuko u Rwanda ruzasigara mu biganza byanyu, kuko uyu munsi umwanzi dufite ari ingengabitekerezo ya Jenoside."
Mukarubega Zulfat washinze UTB yasabye abanyeshuri guhangana n'abasebya Igihugu kuko urugamba rw'amasasu rwarangiye, anasaba guharanira kwiteza imbere mu buryo bwubaka.
Ati 'Mwibuke ko buri Munyarwanda akwiriye kwiga kandi akaba umwe na mugenzi we, mwirinde ababyeyi bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, ntibabateremo ibyababayeho.'
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard, yibukije aba banyeshuri ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu bayiteguye bakanayishira mu bikorwa harimo abize amashuri bari barageze no ku rwego rwa kaminuza.
Ati "Gufata umwanya tukibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni igikorwa cy'agaciro n'umwanya wo kuzirikana amateka mabi yaranze Igihugu yagejeje kuri Jenoside. Biteye agahinda kubona mu bayiteguye bakanayishyira mu bikorwa harimo abahanga bize amashuri na za kaminuza, bakanayicengeza mu baturage.'
Mbarushimana kandi yibukije aba banyeshuri ko igiteye agahinda ari uburyo wasangaga hari abanyeshuri bishe abarimu babahaye ubumenyi cyangwa abarimu bakica abanyeshuri bari bashinzwe kwigisha, asaba abanyeshuri guharanira ko ibyabaye bitasasubira ukundi.
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Ishimwe Pacifique yasabye abanyeshuri ba UTB kurwanira ukuri babeshyuza abasebya Igihugu, kabone nubwo yaba ari ababyeyi babo.
Ati "Murwanire ukuri mubabeshyuza kabone nubwo yaba ari umubyeyi wawe, biraremereye mushobora kutabyumva, mubizirikane, mutoze imitima yanyu guhakana ikibi mutitaye ku wo giturutseho, kuko turacyafite ababyeyi bakiroga kandi ingengabitekerezo ishora imizi."
Muri iyi kaminuza bakoze igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 32 nyuma y'uko hari umunyeshuri wayigamo wo mu mwaka wa mbere afunzwe nyuma yo kugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside. Icyo gihe yavuze ko 'Abahutu na bo bajya bibukwa.'