Ni ibyagaragajwe n'isesengura ryakozwe na Komisiyo y'Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n'Ibidukikije ku isesengura ryakozwe n'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta ku itangwa ry'impushya zo kubaka n'igenzura ry'inyubako mu Mujyi wa Kigali.
Igenzura ricukumbuye ryakozwe n'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta muri Mata 2025 ku itangwa ry'impushya zo kubaka n'igenzura ry'inyubako mu Mujyi wa Kigali.
Ryakorewe mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali ku mpushya zo kubaka zatanzwe kuva muri Nyakanga 2021 kugeza mu Ukuboza 2024.
Abadepite basanze harimo ibibazo by'ingutu mu itangwa ry'impushya zo kubaka birimo ibishushanyombonera byimbitse (Physical Plans) bitakozwe ku buso bwari buteganyijwe mu cyiciro cya mbere, ubukererwe mu kwemeza ibishushanyo mbonera byimbitse, Ibishushanyo mbonera byimbitse byemejwe ku buryo bunyuranije n'igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali n'ibibazo mu gukora inyemezabwishyu z'impushya zo kubaka.
Hagaragaye kandi ibibazo byo kudahuza ubuso bw'ibishushanyo mbonera by'ahagenewe kubakwa n'uburi ku mpushya zo kubaka zatanzwe, gutanga ibisubizo bituzuye ku basabye impushya zo kubaka n'inyubako zubatswe hatabayeho ubugenzuzi bw'imisingi yazo bwemewe n'inzego zibifitiye ububasha no gutangira gukorera mu nyubako zuzuye nta burenganzira.
Mu bibazo byagaragajwe kandi harimo ibibazo byagaragaye mu mpushya zishyuzwa ku buryo budakwiye, amafaranga Leta yahombye kubera imikorere itari myiza ndetse n'abaturage batswe amafaranga y'umurengera.
Mu biganiro n'Abadepite bagize Komisiyo, Abayobozi b'Umujyi wa Kigali basobanuye ko kwishyuza mu buryo budakwiye byatewe n'imikorere ya BPMIS, ikoranabuhanga ryifashishwaga mu gutanga impushya zo kubaka. Bwavuze ko yamaze kuvugururwa kandi ko ibyo bibazo byakemutse.
Hongeweho ko abaturage basabwe amafaranga arenze ayo bagombaga gutanga bakwiye kuyasubizwa guhera mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025-2026, hakanatekerezwa uburyo amafaranga ya Leta na yo azagaruzwa.
BPMIS yari yagaragawemo ibibazo byinshi birimo ibyo gutanga impushya zarangije igihe zagenewe zitari zemezwa, impushya zatanzwe zirengeje imyaka itanu iteganywa n'Iteka rya Minisitiri, ubusabe butandukanye bufite uruhushya rumwe, impushya zitandukanye zatanzwe ku busabe bumwe, kwisubiramo kw'amakuru muri BPMIS, BPMIS idakozwe ku buryo ikumira abashaka kuyinjiramo batabifitiye uburenganzira no kudatandukanya inshingano z'abashinzwe ikoreshwa rya BPMIS.
Ibyo byatumye Umujyi wa Kigali wishyuza abaturage amafaranga y'umurengera agera kuri miliyoni 177,1 Frw bataragombaga kuyishyura.
Byanagaragaye kandi ko hari amafaranga atarinjiye mu isanduku ya Leta yagombaga kujyamo ashingiye ku itangwa ry'ibyangombwa byo kubaka angana na 14.380.000 Frw.
Nyuma y'uko hakozwe iryo sesengurwa bikagaragara ko hari amafaranga y'umurengera yatswe abaturage ku mpushya z'ibyangombwa byo kubakwa, Inteko Ishinga Amategeko yatoye umwanzuro usaba ko agomba gusubizwa abaturage ndetse ayo Leta yahombye na yo akagaruzwa.
Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite wasabye Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu kugaragaza ingengabihe (roadmap) y'Umujyi wa Kigali igaragaza igihe kugaruza amafaranga atarinjiye mu isanduku ya Leta 14.380.000 Frw no gusubiza abaturage amafaranga arenze ayo bagombaga gutanga angana na 177.165.500 Frw ku mpushya zo kubaka bizarangirira.
Yasabwe kandi kugaragaza ingamba Umujyi wa Kigali wafashe zo kunoza itangwa ry'impushya zo kubaka hagamijwe kwirinda gukomeza gusiragiza abazisaba.
MINALOC kandi yasabwe kubikora mu gihe kitarenze amezi abiri gusa uhereye igihe umwanzuro wafatiwe.
Iyo Minisiteri kandi yasabwe, gusaba Umujyi wa Kigali gukemura ikibazo cy'inyubako zikomeza kubakwa zidakorewe igenzura ry'imisingi n'izitangira gukorerwamo zitabiherewe uburenganzira, hagamijwe kwirinda ingaruka zaterwa n'izo nyubako.
