Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro na RBA ubwo haganirwaga ku biciro bishya by'amashanyarazi byavuguruwe. Ibiciro byavuye ku giciro fatizo cya 186 Frw kuri kilowatt kigera kuri 214 Frw kuri kilowatt.
Urwego rw'ingufu mu Rwanda rwateye imbere ku buryo bigaragara. Mu 2000 abagerwaho n'amashanyarazi bari 2% mu 2010 ari 10% uyu munsi u Rwanda rukaba rugeze kuri 85%. Ni intambwe ikomeye kuko mu bihugu byo mu Karere byose biri munsi ya 75%.
Uku kwiyongera k'abagerwaho umuriro bijyana no kongera ingano y'amashanyarazi akorwa, imiyoboro unyuzwamo n'ibindi. Uyu munsi u Rwanda rugeze ku gukora amashanyarazi angana na megawatt 460.
Amashanyarazi akomoka ku ngomero z'amazi mu Rwanda angana na megawatt 109,66 bingana na 24% by'umuriro wose, ava kuri gaz methane angana na megawatt 85,79 bingana na 18% by'umuriro wose.
Amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri angana na megawatt 85, angana na 18%, n'akomoka ku mirasire y'izuba ungana na megawatt 12 bingana na 3%.
U Rwanda kandi rubona megawatt 39 unagana 8% ava mu mishinga rufatanyije n'ibindi bihugu, rugatumiza mu mahanga umuriro wa megawatt 106,1 (uva Uganda) 23%, icyakora rukataje mu mishinga itandukanye izafasha kugeza amashanyarazi ku baturage ku kigero cya 100%.
Minisitiri Murangwa ati 'Bizadusaba hafi miliyari 1$ yo gushora muri icyo gihe. Bizadufasha nk'igihugu kugira ngo imirimo iboneke ibyo twifuza byinshi tubikorere mu Rwanda n'ingo zisigaye na zo zibone umuriro.'

Amashanyarazi u Rwanda ruteganya n'ay'amoko atandukanye. Rwiyemeje ko bitarenze mu 2028 ruteganya ko ruzababona megawatt 57,7 zikomoka ku ngomero z'amazi.
Bizagirwamo n'uruhare runini n'Urugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga amashanyarazi angana na megawatt 43,5 ndetse rufiteho 'dam' izafasha kubika amazi kugira ngo rujye rukora ingano y'amashanyarazi imwe mu gihe cyose kandi ayo mazi yifashishwe mu bikorwa byo kuhira.
Ruri kubakwa ku buso bwa hegitari 600 mu turere twa Rulindo na Gakenke mu Majyaruguru ndetse na Kamonyi mu Majyepfo ukazarangira bitarenze mu 2028.
U Rwanda rusanzwe rufite imishinga y'amashanyarazi migari irimo Nyabarongo II, Rusizi III, yose yitezweho gutanga amashanyarazi menshi ku gihugu.
U Rwanda kandi ruri guteganya megawatt 200 zizakomoka ku mu shinga w'ingufu zikomoka ku mirasire y'izuba.
Biteganyijwe ko inyigo y'ibanze ku mushinga w'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba izarangirana na 2025 ku buryo mu 2026 hazaba hatangiye kubonwa icyerekezo.
Ni amashanyarazi azajya atunganywa ariko akanabikwa kugira ngo akoreshwe mu gihe cyagenewe cyane cyane mu ijoro.
Hitezwe kandi na megawatt 136 z'amashanyarazi azaturuka kuri gaz méthane, na megawatt 100 zizaturuka mu baturanyi bijyanye n'ubufatanye busanzweho n'izindi megawatt 162 zizajya viza mu karere.
U Rwanda kandi rufite umushinga ukomeye cyane wa megawatt 440 w'amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire bitarenze mu 2032.
Ni umushinga mugari cyane kuko bitarenze mu 2030, u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bike muri Afurika bifite uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire.

Ni umushinga wo kubaka inganda nto zitunganya izi ngufu zizwi nka 'Small Modular' na 'Micro Reactors' zidakenera ubuso bunini, zigatanga umusaruro utubutse ndetse zitagira ingaruka ku baturage. Rumwe rukenera nk'abakozi bari hagati ya 220 na 250, bakora mu byiciro bine.
Biteganyijwe ko abakozi 234 bazaba bakenewe gukora muri urwo ruganda ruzaba twanabagize mu 2028.
Ni mu mushinga mugari wo kwimakaza ingufu za nucléaire mu kwihaza ku ngufu kuko kugira ngo u Rwanda rugere ku cyerekezo 2050, aho ruzaba ruri mu bihugu bikize, ruzakenera gukora amashanyarazi angana na 'gigawatt' eshanu.
Ni imishinga izafasha u Rwanda kugera ku cyerekezo 2035 aho ruzaba ruri mu bihugu bifite ubukungu bugereranyije nta bibazo byo kubura umuriro ngo ni uko udahagije.
Kugeza uyu munsi 60% by'amashanyarazi akorerwa mu Rwanda uturuka mu nganda z'abikorera bigatuma leta iyagura ku giciro kiri hejuru kugira ngo iyatange akoreshwe.
U Rwanda kandi rufite andi mahirwe yo kuba rubarizwa mu muryango uzwi nka 'Eastern Africa Power Pool' ugizwe n'ibihugu 13 byo muri Afurika y'Iburasirazuba mu rwego rw'imihahiranire mu bijyanye n'ingufu.
Bisobanuye ko niba nka Ethiopia iherutse kunguka Urugomero ruzwi nka Grand Ethiopian Renaissance Dam (GERD) ruzajya rutanga megawatt 5.150 kuko na yo ari umunyamuryango, u Rwanda na rwo rushobora kuyungukiraho ariko na bo bakungukira ku yo u Rwanda rukora.
Kugeza ubu amashanyarazi angana na 60% u Rwanda ruyagura mu bikorera. Kuba abikorera bafite uruhare rungana uko binatuma ibiciro biniyongera. Inkuru nziza ni uko iyi mishinga yose ari iya leta, bikazafasha mu kugenzura neza bya biciro kuko izaba igura amashanyarazi make.
