Ibintu 10 bidasanzwe wamenya kuri Azerbaijan yasuwe na Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bikorwa bye, Perezida Kagame yashyize indabo muri 'Alley of Honor', irimbi riri murwa mukuru w'iki gihugu 'Baku', aharuhukiye bamwe mu bayobozi bakomeye iki gihugu cyagize.

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko u Rwanda na Azerbaijan bifite byinshi bihuriyeho, anashimangira icyifuzo cyo kurushaho gukorana mu bikorwa by'iterambere.

Nubwo ibiganiro bya dipolomasi n'ubufatanye ari byo byibanzweho, Azerbaijan ubwayo ni igihugu gifite amateka akungahaye, umuco wihariye, ubugenge n'ibintu bidasanzwe binyuranye.

Azerbaijan ni igihugu kiri mu gice cyitwa South Caucasus (mu Burengerazuba bw'Aziya), hagati y'u Burayi na Aziya. Gihana imbibi n'u Burusiya mu Majyaruguru, Armenia mu Burengerazuba, Iran mu Majyepfo, Turikiya ku gace gato ka Nakhchivan, kandi gihana imbibi n'Inyanja ya Caspienne mu Burasirazuba.

Ni igihugu gifite ubuso bugera kuri kilometero kare 86,600, bivuze ko gikubye u Rwanda inshuro hafi eshatu, kikaba gituwe n'abaturage babarirwa muri miliyoni 10.5.

Azerbaijan ni igihugu gifite umwanya wihariye ku rwego mpuzamahanga kubera peteroli, ingufu, umuco n'aho giherereye.

Perezida Kagame na Aliyev baganira ku bufatanye mu nzego z'ingenzi
Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b'ibihugu

Dore ibintu 10 bidasanzwe ukwiye kumenya kuri iki gihugu.

1. Igihugu cy'Umuriro udakama

Mu gace gakikijwe n'amazi ka Absheron hafi ya Baku, hari ahantu gaze isohokera mu butaka ugasanga umuriro uhora waka. Urugero ni ahitwa Yanar Dagh, hari imisozi ihora yaka umuriro. Hari kandi urusengero rwitwa Ateshgah Fire Temple mu myaka yo hambere rwahurirwagamo n'abagendera ku myemerere yo kuramya umuriro w'iteka barimo abitwa Zoroastrian, Abahindu n'Abasikh. Ubu hahindutse inzu ndangamurage.

2. Igihugu cya mbere cy'Abayisilamu cyahaye abagore uburenganzira bwo gutora

Mu 1918, ubwo Repubulika ya Demokarasi ya Azerbaijan yashingwaga, abagore bahise bahabwa uburenganzira bwo gutora. Byatumye iki gihugu kiba icya mbere cyiganjemo Abayisilamu cyatanze ubwo burenganzira.

Azerbaijan ni kimwe mu bihugu bifite abayisilamu byahaye amahirwe n'abagore

3. Ibirunga bivubukamo icyondo byinshi ku Isi

Azerbaijan ifite ibirunga bihora bivubukamo icyondo birenga 350 (abandi bavuga ko bishobora kuba birenga 400), ibyo bita 'mud volcanoes'. Bimwe bikora kugeza n'ubu, bikaruka gaze n'icyondo, hamwe usanga biruka mu buryo butangaje.

Inzu ndangamurage y'ibitabo bito cyane

Mu murwa mukuru Baku hari inzu ndangamurage y'ibitabo bito cyane, harimo ibifite ubunini bwa milimetero 2 gusa. Ni imwe mu makusanyirizo akomeye ku Isi y'ibitabo bito.

Iryo somero ririmo ibitabo bito ni rimwe mu yabumbatiye amateka akomeye ku Isi
Isomero ririmo ibitabo bito muri Azerbaijan

5. Ibice bya Baku biri munsi y'igipimo cy'inyanja

Bimwe mu bice bya Baku bifite ubutumburuke buri munsi y'ubw'inyanja. Hari n'ahantu hubatswe ku butaka bwari bugizwe n'amazi ku nkengero z'Inyanja ya Caspienne. Bamwe bavuga ko hari uduce tugera kuri metero 28 munsi y'ubutumburuke bw'inyanja.

6. Nakhchivan: Igice cya Azerbaijan kiri kure yayo

Nakhchivan ni intara yigenga ya Azerbaijan ariko iherereye kure y'iki gihugu, kuko hagati yayo n'iki gihugu harimo igihugu cya Armenia. Nakhchivan ikora ku mipaka ya Iran na Turikiya, ikagira ubuyobozi bwayo bwihariye, ndetse n'amateka n'umuco bitandukanye.

Umujyi wa Nakhichevan ni umujyi wigenga

7. Icyayi kirakunzwe cyane nubwo gitumizwa mu mahanga

Nubwo Azerbaijan ifite uduce dukwiranye n'ubuhinzi bw'icyayi, buri mwaka itumiza mu mahanga toni zirenga 12.000 z'icyayi. Icyayi ni igice cy'umuco wabo wa buri munsi kandi gikoreshwa cyane mu buzima busanzwe.

8. Ifite amateka mu gutunganya peteroli

Mu ntangiriro z'ikinyejana cya 20, Azerbaijan yari mu bihugu bya mbere ku Isi mu gutunganya peteroli. Mu 1901, yatanze igice kinini cy'umusaruro w'isi yose. Mu ntambara ya kabiri y'isi yose, iki gihugu cyabaye isoko rikomeye rya peteroli kuri Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete.

Azerbaijan ifite ubutunzi bwinshi bwa peteroli n'ubusanzwe ifatanya na kompanyi mpuzamahanga mu bucukuzi no gutunganya.

Ikigo cya leta gicunga peteroli n'ingufu ni SOCAR (State Oil Company of Azerbaijan Republic), mu gihe umushinga uzwi cyane ari Azeriâ€"Chiragâ€"Gunashli (ACG) oil field, ari na wo mushinga munini wa peteroli muri Caspienne, ukorwamo n'amakompanyi nka BP.

Azerbaijan yubatse imiyoboro minini itwara peteroli, harimo Bakuâ€"Tbilisiâ€"Ceyhan pipeline (BTC), itwara peteroli kuva i Baku (Azerbaijan), igaca muri Georgia, igasohokera ku nyanja ya Mediterane muri Turukiya.

Ubucukuzi bwa Peteroli ni kimwe mu bibumbatiye ubukungu bwa Azerbaijan
Azerbaijan ni kimwe mu bihugu bifite ubucukuzi bwa Peteroli bwihagazeho

9. Idini, imiyoborere n'imitegekere

Nubwo abaturage barenga 90% muri Azerbaijan ari Abayisilamu, ni igihugu kigendera ku mahame adashingiye ku idini. Itegeko nshinga ntiryemerera Leta kugendera ku mahame y'idini runaka. Abaturage bafite ubwisanzure mu myemerere, ariko Leta ikayoborwa hatabayeho guha idini runaka imbaraga.

Bivugwa ko abaturage b'iki gihugu nibura hagati ya 93â€"99% bafite imyemerere ya kisilamu aho abayisilamu b'aba-Shia bari hagati ya 55-65% naho aba-Sunni bakaba bari hagati ya 35-45%.

Hejuru ya 90% by'abaturage ba Azerbaijan ni abayisilamu

10. Ibendera rinini

Mu murwa mukuru Baku hari agace bita 'State Flag Square', ahantu hanini cyane hari ibendera rinini ry'igihugu. Ryabaye ikimenyetso gikomeye cy'ishema n'icyubahiro by'Azerbaijan.

Azerbaijan rero ni igihugu gifite umwihariko, uhereye ku muriro w'iteka, ibirunga bivubukamo ibyondo, amateka y'uburinganire, kugeza ku muco w'icyayi no ku bikorwa bikomeye bya peteroli.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame rugaragaza uburyo u Rwanda n'iki gihugu bishobora gufatanya mu iterambere, umuco no mu bucuruzi.

Ni uku ahantu hari ibendera ry'igihugu hagaragara
Ahantu hagenewe ibendera ry'igihugu hazwi nka National Flag square i Baku



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/paul-kagame-yasuye-azerbaijan-ibintu-10-bidasanzwe-ukwiye-kumenya-kuri-iki

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)