Umuhanzikazi Marina yaburiye Jado Castar #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi Nyarwanda, Marina Deborah yasabye umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar kutazahirahira ngo yemerere umukobwa we kugana inzira y'ubuhanzi ahubwo azamushakire umurima awuhingishe.

Mu kiganiro 'Long Interview' Jado Castar nyiri B&B Kigali FM yagiranye n'uyu muhanzikazi uri mu bakunzwe, bagiye bagaruka kuri byinshi byerekeye uyu muhanzi yaba mu buzima busanzwe ndetse n'ubuzima bwe mu muziki.

Marina yavuze ko akenshi imvune abahanzi bahura na zo n'umusaruro bakuramo ntaho bihuriye ndetse yanatanze ubutumwa ko babishoboye bashaka ikindi bakora bakabifatanya n'umuziki.

Ngo si ngombwa ko bawureka ahubwo babikora nk'ibintu bakunze ariko na naone bafite ikindi kibinjiriza amafaranga kibatunze.

Jado Castar yamubwiye ko afite umwana w'umukobwa w'imyaka 8 wifuza kuba umuhanzi, Marina yahise amubwira ko ahubwo akwiye kumushakira umurima akawuhingisha.

Ati 'oya mubwire abireke, mushakire umurima awuhingishe. Ngenda umubwire uti mwana wanjye niba ushaka kuba umuhanzi ujye uza undirimbire njye na Nyoko n'umuryango, ube umuhanzi w'umuryango uturirimbire tuzabyumva nurangiza niwumva umaze kwishimisha nguhe igishoro ujye gushaka akandi kazi.'

Yakomeje avuga ko yagiye abenshya abana bakiri bato inshuro nyinshi ariko ubu igihe kirangeze ngo ababwize ukuri, kuririmba ngo babyihorere kuko usanga abahanzi 1000 babyishoyemo abahiriwe ari 3, wakibaza aho abandi basigaye bajya, rero umuziki abona nta kintu wafasha umuntu uwukora wonyine.

Marina yaburiye Jado Castar amubuza kutazemerera umukobwa kuba umuhanzi



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11809

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)