Yabigarutseho ubwo mu Ishuri rya Gisirikare rya Rwanda Peace Academy hatangirizwaga amahugurwa agamije gufasha abayobozi b'ingabo zihuriye muri EASF kwiyungura ubumenyi.
Ni amahugurwa arebana no kuyobora urugamba aho yagenewe abasirikare bakuru basanzwe bagira uruhare mu gutoza no guhugura abandi 'The Battle Group Commanders' Training of Trainers course'.
Yatangijwe ku wa 8 akazageza ku wa 19 Nzeri 2025. Yateguwe ku bufatanye na Rwanda Peace Academy, ubunyamabanga bwa EASF na African Peace and Security Architecture (APSA).
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko ubumenyi abo bayobozi b'ingabo bazahabwa, buzabafasha kuzuza neza inshingano zabo anabasaba kurangwa n'ubunyamwuga.
Ati 'Ni iby'ingenzi guha agaciro inshingano zacu, mu kurinda abasivili, ndabashishikariza kwitabira aya masomo mwagutse mu myumvire kugira ngo tugere ku byo twiyemeje mu kurinda nta kubogama kubayeho ku mutekano w'abasivili.'
Yagaragaje ko ayo mahugurwa ari n'inzira nziza yo gukomeza gushyira mu bikorwa inshingano zo kurinda no kubungabunga amahoro no guharanira iterambere ry'umugabane wa Afurika.
Brig Gen Rwivanga yavuze ko ayo mahugurwa ajyanye n'ibiteganywa n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku ngabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye bityo nk'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ukwiye gukomeza kuba intangarugero.
Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Col (Rtd) Jules Rutaremara, yavuze ko guhugura abasirikare bakuru biba bigamije kubungura ubumenyi, nabo bakazabuha abo bayoboye.
Abitabiriye ayo mahugurwa bagaragaza ko bitezemo ubumenyi buzabafasha gukomeza kuzuza neza inshingano zabo zirimo kuyobora ingabo uko bikwiye nk'uko Lt Col Muganga Mbungo yabigarutseho.
Ati 'Kuza muri aya mahugurwa, dufite icyizere cyo kuzunguka uko twakwigisha bagenzi bacu mu kuyobora za batayo no kugira ngo abo bayobozi ba za batayo bazajye bakora inshingano zabo mu buryo bwa kinyamwuga.'
Umusirikare mu ngabo za Kenya, Lt Col Humprey Kimutai Lang'At, yagize ati 'Ndi hano muri Rwanda Peace Academy nk'umwe mu bitabiriye bahagarariye ingabo muri EASF. Ni iby'agaciro mu ku kwagura amahoro n'umutekano w'akarere duherereyemo. Aya mahugurwa azatuma twaguka kandi tunashyire hamwe, bitumen twubaka ubushuti no gusenyera umugozi umwe.'
Ayo mahugurwa yitabiriwe n'abasirikare baturutse mu bihugu bitandukanye birimo, u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda na Uganda ndetse n'abari mu bunyamabanga bwa EASF.



