Abanyarwanda bitege igabanyuka ry'ibiciro kubera amasezerano ya Amerika na Iran? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya masezerano azamara iminsi 60, mu gihe hazaba hari kuba ibiganiro by'amasezerano ya nyuma yo guhagarika intambara. Mu ngingo z'ingenzi 14 ziyagize harimo guhagarika ibitero ahantu hose impande zombi zarasaga mu Burasirazuba bwo Hagati, kubaha ubusugire n'ubwigenge bwa buri gihugu, gufungura inzira ya Hormuz, gufungura ibyambu bya Iran.

Iran isabwa kandi kudatunganya intwaro za nucléaire, Amerika nayo yemeye koroshya ibihano no gukomorera amafaranga ya Iran yafatiriwe muri za banki, kwishyura miliyari 300$ zo gusana ibyangijwe n'ibindi.

Ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byahise bisubira ku giciro kingana n'icyo byahozeho mbere y'intambara ya Amerika na Iran. Mu gihe imirwano yari ikaze, akagunguru k'ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije kageze no kuri 120$, ariko ubu kasubiye kuri 77,69$. Ibikomoka kuri peteroli byo muri Amerika byo byageze kuri 74,90$ ku kagunguru.

Hormuz inyuramo 20% by'ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi buri munsi n'ibicuruzwa byinshi biva mu Burasirazuba bwo hagati cyangwa ibijyanwayo bitangirika vuba.

Ibiciro byatumbagiye ku isoko mpuzamahanga byatumye no ku isoko ry'u Rwanda bizamuka bwa mbere mu mateka kuko ku wa 5 Kamena 2026, ibiciro bishya byatangajwe byagaragazaga ko litiro ya lisansi igura 2.938 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yageze kuri 2.927 Frw bitewe n'impinduka zagaragaye ku isoko mpuzamahanga.

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva ku wa 6 Kamena yabwiye itangazamakuru ko iyo Leta idashyira nkunganire kuri mazutu, litiro yari kugura 3.581 Frw, bivuze ko nkunganire yashyizweho ari 18,16%.

Donald Trump yasinye kuri aya masezerano ari mu Bufaransa ubwo yari yitabiriye inama ya G7. Iran na yo yemeje ko Perezida wayo Masoud Pezeshkian yasinye kuri izi nyandiko ku wa 17 Kamena.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa 16 Kamena, yavuze ko nubwo amasezerano yasinywa, u Rwanda rugomba kureba niba bizaramba.

Ati 'Twabonye amakuru meza ko hari amasezerano y'ibanze ku ntambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati ariko ihame ryacu ni ugutegereza tukabanza tukareba. Kubera ibintu bibiri, icya mbere ni ukubanza kureba niba bishyirwa mu bikorwa kandi bikamara igihe kirekire.'

Ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda bihinduka buri mezi abiri, ndetse haba hari ibyabitswe mu bubiko byakoreshwa mu bihe bigoye.

Ubwato buvuye ku byambu bya Dubai cyangwa Bandar Abbas bifata iminsi ibarirwa hagati y'itandatu na 12 kugira ngo bugere ku byambu bya Mombasa muri Kenya cyangwa Dar es Salaam. Ku bijya mu Rwanda hiyongeraho urugendo rubivana ku cyambu kugeza byinjiye mu gihugu.

Ibi bivuze ko hari n'ibicuruzwa byaranguwe ahandi ku giciro gihanitse biri mu nzira bitaragera mu gihugu cyangwa ibyahageze muri ibi bihe by'intambara bikiri mu bubiko.

Murangwa ati 'n'iyo ibintu byose byajya ku murongo uyu munsi haba hakiri byinshi byo gukemura. Rero turacyateganya ko tuzakomeza kubona ingaruka z'ikibazo cyabayeho, kugeza igihe tuzabonera neza ibiri kuba ku ruhando mpuzamahanga mu bijyanye n'ubucuruzi, uko abacuruzi mpuzamahanga bazashobora gukura ibintu byaheze mu kigobe [cya Persique].'

Amasezerano y'ibanze ya Amerika na Iran ateganya ko ibikorwa byo gutegura ibisasu bya mine byaba biteze mu mazi ya Hormuz n'ibindi byabera urujya n'uruza imbogamizi bizamara nibura iminsi 30. Ni na yo Amerika izakoresha ikura ingabo zayo n'ubwato bw'intambara ku byambu bya Iran yari yarafunze.

Iyi ngingo ivuga ko muri icyo gihe ubwato butwara ibicuruzwa bugomba kuba bungana n'ubwagendaga mbere y'intambara, bikazashyirwa mu bikorwa ba Leta ya Iran.

U Rwanda ruhamya ko ibikomoka kuri peteroli rwizigamye bitakozweho kuva intambara yo muri Iran itangiye, ndetse rwiyemeje gukora ibishoboka ngo bitazabura ku isoko, kimwe n'ibindi bicuruzwa bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare kigaragaza ko muri Gicurasi 2026, ibiciro ku masoko byiyongereyeho 12,9% ugereranyije na Gicurasi 2025.

Minisitiri Murangwa yavuze ko impinduka zabaho zaterwa n'uko amasezerano azubahirizwa mu gihe kirekire kizaza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bitege-igabanyuka-ry-ibiciro-kubera-amasezerano-ya-amerika-na-iran

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)