RGB yabigarutseho mu biganiro yagiranye n'imiryango Nyarwanda na Mpuzamahanga itari iya Leta, ku wa 18 Nzeri 2025.
Ni ibiganiro byari bigamije kongera ubukangurambaga bwo gukumira ibikorwa by'iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry'intwaro za kirimbuzi.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Imitwe ya Politiki na Sosiyete Sivile mu Rwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Kazaire Judith, basanze imiryango itari iya Leta myinshi idafite amakuru kuri politiki yo kurwanya iyezandonke n'ibyaha byo gutera inkunga iterabwoba.
Agira ati 'Mu isesengura twakoze ku miryango itandukanye mu bijyanye no gukumira ibi byaha, imwe mu mbogamizi twabonye ni uko iyi miryango itanafite amakuru n'ubumenyi bihagije ku buryo bwo gukumira no kurwanya ibi byaha kandi iyo utazi ikintu gishobora kukugwiririra igihe icyo ari cyo cyose. Ni yo mpamvu tugomba kubigisha no kubasobanurira ndetse byanaba bakamenya inzego babishyikiriza.'
Kazaire yakomeje avuga ko RGB izakomeza kubakira ubushobozi sosiyete sivile kugira ngo bashyireho ingamba zikomeye zo kurwanya ibi byaha.
Yagize ati 'Tugomba kumenyesha iyi miryango ko iyi politiki ihari kandi tukanabasobanurira ko ibyo bintu bihari, tukabubakira ubushobozi mu gushyiraho ingamba n'imirongo ngenderwaho kuko iyo abantu bafite amakuru babasha kwirinda.'
Umuyobozi Mukuru wa Never Again Rwanda, Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa, yavuze ko hari imiryango itari ifite amakuru ahagije ku buryo yashoboraga kwisanga ari umuyoboro w'ibi byaha, agaragaza ko ibiganiro nk'ibi bibongerera ubumenyi.
Yagize ati 'Akenshi usanga hari imiryango idafite amakuru kandi iyo abantu badasobanukiwe barakosa cyangwa bagakora ibyaha. Hari imiryango mike yari ibifiteho amakuru ariko imyinshi nta makuru yari ibifiteho bashoboraga kwisanga baguye muri uyu mutego.'
Yongeyeho ko bitoroshye gukora ubugenzuzi ku baterankunga n'abafatanyabikorwa bakorana n'imiryango yabo gusa agaragaza ko babifashijwemo n'inzego zitandukanye n'ikoranabuhanga bazabigeraho.
Mu Rwanda habarurwa imiryango itari iya Leta ingana 2.366.
Raporo ya RGB y'umwaka wa 2023/2024, imiryango Nyarwanda itari iya Leta yasabye icyangobwa cyo kwandikwa by'agateganyo yari 247 muri yo iyemerewe ni 109. Mu gihe imiryango mvamahanga itari iya Leta yasabye kwandikwa yari 25, iyemerewe ni 21.


