Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 292 bo mu turere umunani tw'u Rwanda, bukorerwa ku bantu bari mu byiciro bitandukanye barimo urubyiruko, abakora umwuga w'uburaya, abafite ubumuga n'abanyamuryango ba LGBTQ.
Muri buri cyiciro, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko hari ibibazo bitandukanye. Nk'abakora uburaya, byagaragaye ko bagira amakuru make ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere ndetse ntibanagire amakuru y'uburyo bakwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Byagaragaye ko nibura 75% by'ababukora badafite amakuru ahagije. Abangavu 73% na bo nta makuru ahagije bafite mu gihe abanyamuryango ba LGBTQ badafite amakuru ahagije bangana na 70%, na 50% ku bafite ubumuga.
Umukozi wa Tanga Community, Uwizeyimana Josiane, yavuze ko igitekerezo cyo gukora ubu bushakashatsi cyaturutse ku gushaka kumenya ibibazo bikiri hirya no hino mu bijyanye no kubona amakuru ndetse na serivisi ku buzima bw'imyororokere.
Ati 'Twararebye dusanga imibare y'abangavu baterwa inda ikiri hejuru, turibaza tuti 'ko Leta yashyizeho ingamba zo guhangana n'iki kibazo, kuki imibare ikiri hejuru?' Ibyo byatumye dushyira imbaraga mu gukora ubu bushakashatsi.'
Umukozi w'Umuryango utari uwa Leta, Feminist Action Development Ambition (FADA), na wo wagize uruhare muri ubu bushakashatsi, Djamali Shema, yagaragaje ko abanyamuryango ba LGBTQ bahura n'ikibazo cyo kutamenya amakuru, ariko n'abayafite bakagira isoni zo kujya gushaka serivisi ku bigo nderabuzima, kubera ko abantu bashobora kubashyira mu kato no kubaheza.
Ati 'Hari igihe abantu bafata abanyamuryango ba LGBTQ nabi, bagashaka kubagira ibicibwa kubera imyumvire, ibyo bigatuma biheza, ntibajye no gushaka serivisi zijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.'
Yavuze ko kimwe mu byakemura iki kibazo ari 'gukora ubukangurambaga, abantu bakumva ko abanyamuryango ba LGBTQ ari abantu nk'abandi, n'ababakorera ihohoterwa bakarushaho guhanwa.'
Yanashimiye Leta y'u Rwanda, avuga ko hari byinshi byakozwe mu rwego rwo kwita ku buzima bwabo birimo no kubashyiriraho serivisi zihariye zitangirwa ku bigo nderabuzima.
Uwizeyimana Chantal wavugiye abafite ubumuga, yashimangiye ko kimwe mu bibazo babonye ari ikijyanye n'uburyo abafite ubumuga bagera kuri serivisi zitandukanye.
Ati 'Hari n'igihe izo serivisi ziba ziboneka ku kigo nderabuzima ariko uburyo bwo kuhagera bukagorana.'
Yongeyeho ko ikibazo cy'ibanga ry'umurwayi na cyo cyagaragaye cyane cyane mu gihe ufite ubumuga yaherekejwe kwa muganga, akinjirana n'umuherekeza we mu cyumba cya muganga.
Yashimangiye ko ubukangurambaga ari ikintu gikenewe gushyirwamo imbaraga, ariko bikajyana no kubaka ibikorwaremezo ku buryo bishobora gukoreshwa n'abafite ubumuga.
Hakizimana Sylvestre Samuel yavuze ko urubyiruko rugira ikibazo cy'ubushobozi, cyane cyane urwo mu byaro.
Ati 'ugusanga niba akeneye nko kugura agakingirizo, biramugoye kuko ubushobozi ari buke.'
Uwizeyimana yavuze ko yizeye ko ubu bushakashatsi buzatuma abantu barushaho kuganira ku bibazo bigihari mu bijyanye no kubona amakuru na serivisi ku buzima bw'imyororokere.
Ati 'Serivisi ku buzima bw'imyororokere ni ishingiro ryo kubaka igihugu cyiza cy'ejo hazaza, dukwiriye kurushaho kubiganiraho mu rwego rwo gukemura ibibazo bigihari.'





