Icyaha cy'ubujura ni cyo kiza ku isonga aho hakiriwe dosiye 13.956, gikurikirwa n'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ahagaragaye dosiye 10.948.
Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko cyaha cy'ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.
Uwagihamijwe ashobora gutegekwa gukora imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu.
Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake giteganywa n'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n'ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.
Iyo byateye uwakorewe icyaha indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw'umubiri gukora no gutakaza igice cy'umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka imyaka itanu.
Gusambanya umwana
Icyaha cyo gusambanya umwana kiza ku mwanya wa gatatu mu byaburanishijwe cyane aho mu 2024/2025 inkiko zo mu Rwanda zakiriye dosiye 6.124.
Nubwo itegeko riteganya ibyaha n'ibihano ryavuguruwe mu 2023 riteganya ko gusambanya umwana ari icyaha kidasaza, kiracyagaragara cyane mu nkiko z'u Rwanda ibintu bibangamiye sosiyete.
Umuntu uhamijwe n'urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu.
Ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo
Mu mwaka ushize w'ubucamanza, icyaha cyo gukoresha ibikorwa byerekeranye n'ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo Inkiko z'u Rwanda zakiriye dosiye 5.590 zivuye ku 5.413 mu 2023/2024
Itegeko riteganya ko umuntu wese ufatwa urya, unywa, witera, uhumeka, cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge byoroheje cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo aba akoze icyaha gihanishwa igifungo cy'imyaka iri hagati y'umwe n'ibiri cyangwa imirimo rusange.
Icyakora riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Mu gihe ashobora guhanishwa hagati y'imyaka 20 na 25 ku byaha bikomeye.
Gukoresha ibikangisho
Inkiko z'u Rwanda zakiriye dosiye zirebana n'icyaha cyo gukoresha ibikangisho zingana na 3.194.
Itegeko riteganya ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu itari munsi ya 3.000.000 Frw ariko atarenze 5.000.000 Frw.
Hari kandi ibindi byaha byinjiye cyane mu nkiko z'u Rwanda muri uwo mwaka ushize w'ubucamanza nk'icyaha cy'ubuhemu hakiriwe dosiye 2.649, kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake hakiriwe 2.497, guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe 2.034 n'icyaha cy'ubwicanyi hakaba harakiriwe dosiye 1.780.
Icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya nacyo kiri mu biri ku isonga ahakiriwe dosiye 1.659, gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha hakirwa dosiye 1.086, guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano hakirwa dosiye 1.008 mu gihe ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato hakiriwe dosiye 906.
