Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Nzeri 2025, ubwo abaturage basangaga uyu mugabo mu mugozi mu ruganiriro rw'inzu bari batuyemo ndetse n'umwana we w'imyaka itatu amanitse mu mugozi mu cyumba.
Abaturanyi b'uyu muryango bavuga ko bikekwa ko byaba byakomotse ku makimbirane yagiranaga n'umugore we.
Umubyeyi umwe yagize ati 'Iyo yumva afite umugambi wo kwiyica, iyo yiyica wenyine akareka umwana, uriya mwana yatubabaje.'
Undi yagize ati 'Ejo hashize bagiye gucyura nyina, avuga ko atakongera gusubira muri uru rugo, (Umugabo) atahana n'umwana we, buriya ikikubwira ibyo yakoze, yabanje kumanika umwana we, abona na we kwimanika.'
Akomeza agira ati 'Inzugi zari zifunze, zifunguwe n'abantu baje batabaye, none se wamanika kariya kana, ukamanika na Se, bisa nk'aho ari we wabikoze.'
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwaza, Nkurunziza Faustin, mu kiganiro na IGIHE yahamije aya makuru.
Ati 'Amakuru yamenyekanye mu gitondo, ku bufatanye n'inzego zitandukanye tugerageza gukusanya amakuru y'ibanze yo gukoresha mu iperereza ku cyaba cyateye uru rupfu, gusa abaturage icyo bagarukagaho n'uko uyu muryango wabanaga mu makimbirane, ndetse umugore we yari yarahukanye.'
Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango, bakegera ubuyobozi bukabafasha kuyakemura bitarabyara urupfu.
Umurambo w'umugabo n'umwana yahise ijyanwa mu bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma mbere y'uko bashyingurwa.

