Mu kubaka uwo muhanda aba baturage bo mu murenge wa Jali bawushyize mu byiciro aho ku ikubitiro bagiye kubaka umuhanda w'ibilometero 2 na metero 745.
Inyigo y'umuhanda yakozwe n'abaturage nyuma yo kubona ko abatuye mu tugari twa Agateko na Nyakabungo bakomeje kugenda batunga imodoka kandi umuhanda bakoreshaga ari muto.
Batekereje gukorana n'Umujyi wa Kigali bakiyubakira umuhanda muri bwa bufatanye bwahozeho ariko byaje guhagarikwa bidakozwe, bahitamo kwishakamo ubushobozi nk'abaturage.
Umuyobozi wa Komite y'Abaturage batuye muri utwo tugari, Ntakirutimana Elie, yagaragaje ko batangiye kubaka umuhanda bagendeye ku mafaranga yari amaze gukusanywa ava mu baturage ariko ko ibikorwa byo gukusanya inkunga bikomeje cyane ko biteganyijwe ko imirimo y'igice cy'ibanza ishobora gutwara arenga miliyoni 274 Frw.
Yavuze ko hari abaterankunga batandukanye bakorera muri uwo murenge nabo biyemeje kugira uruhare mu iyubakwa ry'uwo muhanda.Yagaragaje ko hari zimwe mu mbogamizi bari guhura nazo zishingiye ku bikorwaremezo by'amazi n'umuriro byari byarashyizwe ahari kwagurirwa uwo muhanda bagasaba ko bafashwa.
Ati 'Ibikorwaremezo by'amazi byari byashyizwe ku nkengero z'agahanda gato kari gahari, none kuko twawaguye ubwo byasigaye mu muhanda hagati. Nk'abaturage ntabwo dushobora kubikemura, turacyari kuvugana na WASAC ngo ibe yabidufashamo. Ibiganiro biracyakomeje ariko nta gisubizo twari twabona.'
Ni umuhanda uzafatira ku muhanda mugari wa Kigali-Byumba, aho ufatira Karuruma werekeza muri utwo tugari uko ari tubiri nubwo agace gasatiriye umuhanda mugari kari mu bizakorwa n'Umujyi wa Kigali.
Abaturage bishyize hamwe buri wese atanga umusanzu we bijyanye n'ubushobozi bwe aho hari abashobora kujya munsi ya miliyoni, hejuru yayo cyangwa miliyoni 1 Frw, abandi bagahitamo gutanga ubutaka.
Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere kirimo ibyo kwagura umuhanda, gutunganya inzira z'amazi, gutunganya neza umuhanda n'ibiraro, kizamara amezi ane, hagakurikiraho ikindi cyiciro cyo gushyiramo kaburimbo nacyo kizamara amezi ane, kizatwara miliyoni 680 Frw guhera muri Gashyantare 2025.
Nyuma yo kurangiza imirimo y'igice cya mbere hazakurikiraho gahunda yo kubaka ibindi bilometero bibiri bisigaye bikaba biteganyijwe ko umushinga wose uzatwara arenga miliyari 1,9 Frw.
Ntakirutimana yashimye abaturage bo muri utwo tugari biyemeje gutanga imitungo yabo n'imisanzu yabo, asaba abatarasohoza iyo misanzu kubishyiramo imbaraga.






