Ni inyubako igeretse kabiri, iherereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Rwesero, mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.
Ifite imbuga nini yakira imodoka zirenga 150, ikagira inzu mberabyombi yakira abantu 1000 bicaye neza, ibyumba byagenewe ibiro 12 bishobora gukoreshwa n'abikorera babishaka, umwanya munini hejuru y'igisenge wakoreshwa nk'ahantu ho kwakirira abantu, ndetse n'igikoni kinini cyagenewe gutekera abantu benshi.
Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko iyi nyubako ikemuye ibibazo byo kubura aho gukorera inama, kuko izajya yakira umubare munini w'abitabiriye inama runaka, abitabiriye ubukwe n'ibindi birori bihuza abantu benshi.
Ati 'Kugeza ubu dufite icyumba cy'inama gishobora kwakira abantu 1000 bicaye neza, urumva ko iyi ari intambwe inejeje. Usibye inama kandi, harimo n'ibiro byinshi byatangiye gukorerwamo serivisi zitandukanye ndetse hari n'ahagenewe ibikorwa bya siporo, ibitaramo kandi ibi biri mu byo abanyamuryango b'Akarere ka Nyanza bahoraga bifuza kugeraho.'
Umuyobozi wa Intare Investment Group izaba icunga iyi nyubako, Iribagiza Claire yashimiye Abanyamuryango ba FPR -Inkotanyi mu Ntara y'Amajyepfo ku bw'iki gikorwa cy'indashyikirwa bagezeho.
Ati 'Hari inama nyinshi zaberaga i Kigali zigiye kujya zibera muri iyi nyubako, abanyamuryango biyuzurije, kandi urumva ko ari iterambere rihuriweho rigeze hose.'
Ntirenganya Peter utuye mu Mujyi wa Nyanza yavuze ko iyi nzu yatangiye gukemura byinshi, aho nta muntu ukigira impungenge z'aho yakorera ibirori by'abantu benshi nk'ubukwe.
Ati 'Yakemuye byinshi kuko ab'i Nyanza nta hantu heza hagutse bari bafite ho gukorera ubukwe cyangwa ibindi birori, cyane cyane mu gihe cy'imvura kuko burya irogoya ibirori cyane, ugahora wumva umutima uhagaze igihe cyose bitararangira, ariko ubu byarakemutse.'
Imirimo yo kubaka iyi ngoro y'Umuryango FPR-Inkotanyi yatangiye mu mwaka wa 2022, yuzura muri Kanama 2024, ikaba yarazanye isura nshya mu Mujyi wa Nyanza.
Indi nkuru bijyanye: Ubwiza bwa Intare Cultural Centre, yibagije ab'i Nyanza agahinda ko kubura aho bakorera ibirori









