Kutumvikana ku myanzuro imwe n'imwe nibyo bikomeje kuranga Rayon Sports aho ubu
Inama y'Ubutegetsi yamaze gushyiraho CEO na Komite Nyobozi igashyiraho uwayo.
Rayon Sports gushyiraho umuyobozi ukurikirana ibikorwa bya yo bya buri
munsi uzwi nka "CEO" ni umwe mu myanzuro yavuye mu nama y'Inteko
Rusange yabaye tariki ya 7 Nzeri 2025, gusa ngo hari abari bagiye mu
Nteko Rusange bazi ko bavayo yashyizweho.
Nyuma y'iyi Nteko Rusange yatumiwe ikanayoborwa n'Inama y'Ubutegetsi, visi chairman w'iyi nama, Rwagacondo Emile Claude yandikiye abarimo Komite Nyobozi abatumira mu nama izahuza inzego z'ubuyobozi za Rayon Sports ku wa Gatatu tariki ya 10 Nzeri 2025.
Ni inama yagombaga kuganira ku migendekere y'Inteko Rusange n'uruhare rwa buri rwego mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yayifatiwemo.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée ngo yaje kumenya ko muri iyi nama bazahita bashyiraho na CEO, asanga byaba binyuranye n'ibyavugiwe mu Nteko Rusange na we niko guhita yandika avuga ko imyanzuro yafatiwe mu Nteko Rusange atari yo yanditswe.
Nko ku ngingo ya 9 ivuga "inama y'Ubutegetsi izashyiraho CEO imaze kubijyaho inama na Komite Nyobozi, wasobanuwe ko bigomba gukorwa nyuma y'uko amategeko nshingiro avuguruye yemejwe agaragaza neza rwego nshingwabikorwa n'ishyirwa mu bikorwa ryarwo mbere y'uko uwo mwanzuro ushyirwa mu bikorwa."
Thaddée rero akaba atumva impamvu hajyaho CEO amategeko ataremezwa.
Iyi nama yaraye ibereye Nyarutarama kuri B Hotel, amakuru ISIMBI yamenye ni uko Inama y'Ubutegetsi yamenyesheje abitabiriye Inama ko Murenzi Abdallah ari we CEO mushya wa Rayon Sports.
Twagirayezu Thadée na we yababwiye ko bidashoboka kuko na we yashyizeho Uwimpuhwe Liliane usanzwe ari Executive Director nka CEO ndetse n'izina rye yaritanze muri CAF.