Imyaka 6 y'icuraburindi! Ese abayobozi ba Rayon batorwa ntibashoboye cyangwa ni abasaza badashobotse? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports imaze imyaka 6 iriho itariho ahanini bishingiye ku bibazo by'imiyoborere byanatumye muri iyo myaka yose yaratwayemo igikombe kimwe nacyo cy'Amahoro cya 2023.

Uwavuga ko abakunzi ba Rayon Sports bishimiye uburyo ikipe ya bo ibayeho yaba abeshye kubera ko kuva muri 2019 ifite ibibazo bishingiye ku buyobozi.

Uzumva hari abavuga ko Rayon itarimo ibibazo, itarimo akavuyo yaba atari Rayon Sports abakunzi bayo bakunze, ngo hagomba kuba hari ikintu cyabaye, muri make ngo igomba kubaho itanga amakuru ku kabi n'akeza.

Ngarutse ku myaka 6 iheruka, byose byatangiye muri 2019 ubwo Paul Muvunyi yari asoje manda ye ahitamo kuzana Munyakazi Sadate.

Ntabwo abakunzi ba Rayon Sports bishimiye umusaruro wo mu myaka 6 iheruka

Imyaka 6 y'icuraburindi kuri Rayon Sports

Ubwo Munyakazi Sadate yatorerwaga kuyobora Rayon Sports, benshi bumvaga ibibazo birangiye cyane iby'amikoro kuko yari anamaze iminsi afasha Muvunyi Paul guhemba amezi ya nyuma.

Ibi bikiyongera ku mishinga migari yari azanye muri iyi kipe nka MK Card aho buri mukunzi wa Rayon Sports wari kuba ayifite yajya ayikoresha ahaha, anywa amavuta y'imodoka (essence) amafaranga yishyuye hari ijanisha rizajya rijya muri Rayon Sports, umushinga wa Gikundiro Stadium ndetse n'indi. Mbese byari byiza cyane, wahuraga n'umukunzi wa Rayon yisetsa kuko na we warabyumvaga ni yo waba utayifana ukumva ubukene muri iyi kipe bugiye kuba amateka.

Iminsi ibyara idahatse! Gusa ntibyateye kabiri Sadate yatangiye kumvikana mu bibazo n'abarayon batemeraga uburyo ayiyoboye na we agatsimbarara aho yavugaga ko abamurwanya bifitanye isano n'abo yafungiye amayira bari batunzwe na Gikundiro mu nziro zidasobanutse. Bagerageje gushaka uburyo yava mu ikipe ariko ababera ibamba, Muvunyi wamuzanye na we amukuraho amaboko ndetse na we bagiranye ibibazo, amakuru akavuga ko kuva icyo bitaranakemuka.

Muri ibyo bihe byose Sadate yatangiye kujya agenda agaragaza imikorere itari myiza abamubanjirije bakoreragamo, uburyo amafaranga yinjiraga ariko ntagaragare uko yasohotse n'icyo yakoze, byageze aho anandikira Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame agaragaza ko iyi kipe abamubanjirije bayibye, uko banyuraga mu basifuzi n'ibindi.

Bagerageje kumweguza ariko biranga kugera aho Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere 'RGB' na Minisiteri ya Siporo babyinjiyemo maze tariki 23 Nzeri 2020 RGB yaseshe komite ya Munyakazi Sadate maze ishyiraho Komite y'Inzibacyho yari iyobowe na Murenzi Abdallah. Icyo gihe basabye abandi bose kujya ku ruhande.

Bahaye iyi komite kuyobora ukwezi kumwe ubundi igategura amatora kandi basaba abahoze bayobora iyi kipe kujya ku ruhande ntibazavangire umuyobozi cyane ko batari bemerewe kuba bagaruka muri Komite yari igiye gutorwa.

Aha ni ho byatangiye kugenda bivugwa ko ba nyir'ikipe bayibambuye bigijwe ku ruhande.

Paul Muvunyi na Munyakazi Sadate bari inshuti ariko nyuma yo kumuzana muri Rayon Sports hari ukuntu umubano bahungabanye

Tariki ya 24 Ukwakira 2020 nibwo habaye amatora maze Cpt (Rtd) Uwayezu Jean Fidele atorerwa kuyiyobora mu gihe cy'imyaka 4, na we yari yasabwe kugarura ubumwe bwa ba Rayon, agahuza aba bayobozi ariko bisa n'ibyananiranye.

Ubanza uyu munsi agize amahirwe yo kujya imbere y'itangazamakuru atakongera kuvuga amagambo yavuze agitorwa kuko yagize ati 'amateka y'ibibazo muri Rayon Sports ararangiye.'

Uko iminsi yagiye ishira ashobora kuba yaragiye abona ukundi kuri kwari gutandukanye n'uko azi cyangwa yakekaga, yararwanye bishoboka ariko kuko yari umwe n'abo yagombaga kugarura hafi y'ikipe ngo bamuhe amaboko byaranze, birushaho kuba bibi.

Ntibyananiranye kuko atabikoze ahubwo yarabigerageje biranga, uyu mugabo wabonaga ari nka nyakamwe yarakukuje maze muri 2023 yegukana igikombe cy'Amahoro ari nacyo ifite mu myaka 6 iheruka, gusa niko hakomezaga kuvugwa ko ba nyir'ikipe bigijweyo iyo babasubiza ikipe ya bo yaba imeze neza.

Iki gitutu cyanatumye mu mpera za manda, Uwayezu Jean Fidele yegura, maze iki gihe ba basaza bavuga ko ikipe yari iyabo bayobowe na Paul Muvunyi baragaruka.

Uwayezu Jean Fidele yayoboye imyaka 4 Rayon ari we wenyine, ubanza ibi bihe atazabikumbura

Abagabo barimo Gacinya Chance Denis, Rwagacondo n'abandi bari bamaze igihe batagaragara mu bikorwa bya Rayon Sports baragaruka, abakunzi ba Rayon bari bameze nk'ababonekewe na Malayika Gabriel wagiye kubwira Bikira Mariya ko azabyara umwana w'Imana.

Bamwe bumvaga barota, gusa byari ibyishimo ku bakunzi ba Rayon Sports bavugaga ko bari barambuwe ikipe, kubona aba bagabo bagarutse muri Rayon Sports yari ishusho nziza noneho bavuga ko bafite miliyoni 500 frw (ibyavuzwe mu itangazamakuru) biteguye guhita bashora muri Rayon Sports, abakunzi ba yo bakumva amata yabyaye amavuta, ya mvugo ya Uwayezu Jean Fidele ko 'amateka y'ibibazo muri Rayon Sports arangiye' nibwo bumvaga yakoreshwa.

Batangiye gushaka uzabayobora maze tariki ya 16 Ugushyingo 2024 Aba-Rayon bitorera Twagirayezu Thaddée nka perezida w'Umuryango wa Rayon Sports maze Muvunyi Paul atorerwa kuyobora Urwego rw'Ikirenga cyangwa Inama y'Ubutegetsi ya Rayon Sports.

Rayon ntijya yiburira, nyuma y'iminsi mike habaye Inteko Rusange yatorewemo izi komite yongeye kwisanga muri RGB bayandikira, ntabwo turi bwinjire muri byinshi ariko RGB yabagiriye inama ko izo komite zombi zitakorera mu rwego rumwe ahubwo hakwiye kujyaho komite imwe.

Hari hasigaye kumenya igumaho n'ivaho cyane ko zose nta n'imwe yashakaga kurekura, gusa bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bakifuza ko amategeko yavugurwa maze zose zikavamo bagatora bushya imwe igomba kuba ari iya board 'Inama y'Ubutegetsi' (niko ngo RGB yabwiye ko imiryango iyoborwa na board) hakanishyirwaho CEO ukurikirana ibikorwa by'umunsi ku munsi.

Umwuka mubi hagati y'aba bombi warakomeje aho Muvunyi yashinjaga Thaddée kutamwumva kandi ari we uyoboye urwego rumukuriye, gusa we n'abo bafatanya kuyobora barabihakanaga.

Ntabwo watwika inzu ngo uhishe umwotsi! Uko iminsi yagendaga ishira ibimenyetso byagendaga byigaragaza.

Byageze aho Komite Nyobozi ivuga ko hari abo mu Rwego rw'Ikirenga bashakaga ko ikipe itsindwa.

Mu bindi byagiye bivugwa ko batumvikanyeho harimo kuba perezida Twagirayezu Thaddée yarashatse ko ishyirwa mu bikorwa ry'Umushinga wa Rayon Sports Company abigiramo uruhare akaba ari we ubikurikirana ariko bamutera utwatsi kuko bamushinjaga kubasuzugura.

Ikindi uru rwego rutumvaga neza ni uburyo hari abantu yagiye aha akazi batabizi bakababona mu nshingano.

Ibi byaje guhumira ku mirari ubwo ikipe yarimo yiyubaka yitegura umwaka w'imikino wa 2025-26 aho habayeho ihangana ry'imbaraga aho bamwe bazanaga umukinnyi urundi ruhande rutamwemera, nk'umutoza Afhamia Lotfi yasinye Thaddée atamwemera avuga ko yumviye visi perezida we Muhirwa Prosper, Mohammed Chelli n'Umunyezamu Drissa Kouyate na bo biba uko kuko Twagirayezu Thadée atabemeraga ariko ngo byagizwemo uruhare na 'board' cyane ko nk'uko byagiye bigarukwaho mu itangazamakuru perezida wa 'board', Paul Muvunyi ni we wabategeye, bageze mu Rwanda no gusinya byaratinze kuko perezida Twagirayezu Thaddée atabyumvaga.

Ihangana risa n'iryeruye ryabaye mu minsi ishize ubwo uru rwego rwanditse rutumizaho Inama y'Inteko Rusange muri uku kwezi kwa Kanama ariko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée avuga ko bidashoboka ahubwo yaba muri Nzeri 2025. Kutagaragara muri Rayon Day kwa Muvunyi Paul ntabwo byavuzweho rumwe aho bamwe baketse ko bifitanye isano n'umwuka mubi uvugwa ku mpande zombi.

Muri Rayon Sports hongeye kumvikanamo urunturuntu nyuma y'amezi agera ku munani ikipe yongeye gusubizwa abitwa 'Abasaza b'ikipe', bari bitezweho kuyisubiza ikuzo yahoranye ariko icyizere bari bafitiwe kigenda gisa n'ikiyoyoka.

Twagirayezu Thaddée ashobora kwisanga akora ari nyakamwe

Abaswayile ni bo bavuga ngo 'ishara za nyakati' cyangwa se ibimenyetso by'ibihe. Iyo ubisomye usanga Thaddée uvuga ko atiteguye kwegura ahubwo igihe kigeze ngo akorere Rayon, agiye gukora wenyine.

Uko Uwayezu Jean Fidele yakoze wenyine ushobora kuba ari wo mujyo kuko bamwe batangiye kwegura abandi bakaba batumvikana.

Mu Nteko Rusange yabaye ku Cyumweru tariki 7 Nzeri 2025, havugiwemo ibintu byinshi bigeye bitandukanye byanatumye bamwe amarira Ashoka.

Perezida Thaddée yagiye agaragaza amwe mu makosa yakorewe n'abo bari kumwe muri Komite Nyobozi nk'aho afite visi perezida utajya umwitaba kandi bakorana.

Yanavuze ko hari ibyemezo bimwe na bimwe yagiye afata kubera uwo visi perezida nko gusinyisha umutoza n'ibindi, gusa ngo yamucaga inyuma akagira ibyo akora bidakwiye ari na yo mpamvu yahisemo kujya afata imyanzuro nka perezida uzabibazwa.

Muri iyi Nteko Rusange ni ho visi perezida Ngoga Aimable Roger yeguriye aho yanavuze ko yatengushwe n'abasaza (iyo bavuze abasaza, benshi ni abahoze bayobora iyi kipe bavuga rikijyana), ngo yari azi ko nibagaruka ibintu bizagenda neza ariko byarushijeho kuba bibi, kuri we abona na Uwayezu Jean Fiedele yarabarushije gukora neza.

Si we gusa kuko na Rukundo Patrick wari ushinzwe umutungo na we yamaze kwegura kuri izi nshingano ze.

Mu kiganiro aheruka kunyuza ku muyoboro wa YouTube wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yemeye ko hari ibibazo yagiranye n'abo bakorana yaba muri komite ye n'iya board, ariko barimo gushaka uko byakemuka.

Ati 'baravuga ngo ntazibana zidakomanya amahembe ariko na none iyo ziyakomanyije cyane zirakomeretsanya, iyo rero mutangiye gukomeretsanya nibwo mwicara mugatuza, igisubizo rero naguhereza twarabibonye ko habayeho gukomanya amahembe ni yo mpamvu twavuze tuti reka twicare dushyireho amategeko ahamye atuyobora buri muntu munshingano ze.'

'Twaravuze ngo reka dushyireho abanyamwuga mu ikipe, uyu munsi njyewe perezida sinjye mu miyoborere y'icungamari cyangwa ngo njye mu zindi nzego za Rayon Sports zitanandeba ahubwo hajyemo abanyamwuga, ni muri urwo rwego rero, bivuze ngo ayo mahembe nubwo yakomanye ariko turi gushaka ibisubizo.'

Yanagarutse kandi kuri iyi Nteko Rusange yatumijwe ikanayoborwa na 'Board' (yiganjemo abasaza) yavuze ko yahayeho kwandika nabi imyanzuro yafatiwemo ko iyo bafashe atari yo yanditswe ariko bazashaka uko babikosora.

Twagirayezu Thadde yemeye ko habaye kutumvikana n'abo bakorana ariko harimo gushakwa umuti

Ese byaba bivuze ko abayobozi ba Rayon Sports batorwa badashoboye cyangwa ni abasaza badashobotse?

Nyuma y'ibi byose byabaye mu myaka 6 ishize, benshi batangiye kwibaza niba Rayon Sports yaba ihitamo abayobozi badashoboye cyangwa aba bitwa abasaza b'ikipe badashobotse kuko na none ntabwo byumvikana ukuntu abantu bose baza baba badashoboye cyane ko muri 3 baheruka 2 bazanywe na Paul Muvunyi.

Wakibaza igihita kiba bakigera ku buyobozi kuko ari bwo batangira kutumvikana n'uwabazanye, wakibaza niba hari ibyo baba bumvikanye mbere badakora bakijya ku buyobozi cyangwa niba aba azi ko nibajyaho azajya abayoboreramo bakemera nka baringa bageraho bakamwihinduka.

Uwo atizaniye ni Uwayezu Jean Fidele ariko na we amakuru avuga ko hari izindi mbaraga yarwanaga na zo hanze y'ikipe zakoraga ibishoboka byose kugira ngo atsindwe bigaragare ko yananiwe ikipe abe yayamburwa isubizwe ba nyirayo nk'uko byavugwaga, gusa ntabwo abo bantu bavugaga abo ari bo ariko hari igihe yavugaga aho inama izibera.

Abantu baribaza niba ari abatorerwa kuyobora Rayon Sports baba badashoye cyangwa ari abasaza badashobotse
Ngoga Roger yamaze kwegura muri Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11831

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)