Umunyamakuru Rugaju Reagan yateye utwatsi umukobwa wamushinje kumutera inda akamwihakana kuko atakwanga umwana we mu gihe arera utari uwe.
Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga haje umukobwa uvuga ko Rugaju Reagan yamuteye inda akamusezeranya ibintu yarangiza akamwihakana.
Uyu mukobwa yavugaga ko yamusezeranyije kuzamufasha ariko ntiyabikora akaba agiye kumuhagurikira.
Rugaju Reagan ukorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, yavuze ko ibi ari ibinyoma bidafite aho bishingiye kuko atakwanga umwana we kandi afite utari uwe arera.
Ati "Rugaju yanteye inda yihakana umwana, dushyizemo ubwenge ndera umwana w'umunyarwanda ntabyaye ari mu rugo none se uwo nabyaye ndi ikigoryi ku buryo ntamurera? Ibyo ni ugushinjwa ibinyoma ariko ntakeneye kujya kwisobanuraho ariko buri wese ashobora kubyumva "
"None se nakwirinda gute? None se mufungishe? Kandi nzi uko gereza imera? Ndabireba nkabyihorera."
Yavuze ko kujya kubivuga ashobora kuba aba yahawe amafaranga n'abantu runaka kugira ngo bamuvuge.