Ni igihembo cyatanzwe n'Urugaga rw'Abahuza b'Umwuga mu Bwishingizi (Rwanda Insurance Brokers Association), RIBA.
Sonarwa Life Insurance iki gihembo yagiherewe mu nteko rusange ya kane y'Urugaga rw'Abahuza b'Umwuga mu bwishingizi, Rwanda Insurance Brokers Association-RIBA iba buri mwaka, kuri iyi nshuro yateramiye mu Karere ka Rubavu, hagati yo kuwa 10-12 Nzeri 2025.
SONARWA Life yatangiye gukora nk'ishami ritanga ubwishingizi bw'ubuzima mu 2000 ribarizwa muri SONARWA S.A, yandikwa nk'ikigo cyigenga muri Mutarama 2011.
Sonarwa Life itanga ubwishingizi bw'ubuzima bw'abakozi buhabwa ibigo, burimo ubutangwa mu gushinganisha ubuzima bw'abakozi, ubwizigame butangwa mu matsinda n'ubwishingizi bw'ubuzima ku nguzanyo (loan Protection).
SONARWA Life Insurance ni ikigo gifitwemo imigabane 100% n'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).
Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n'ubucuruzi muri Sonarwa Life Insurance, Nkundabagenzi Protais avuga ko gutwara igihembo cy'ubwishingizi bw'ubuzima muri RIBA bivuze byinshi ku kigo.
Ati 'Gutwara igihembo cy'ikigo gitanga ubwishingizi bw'ubuzima cyiza bivuze ko dutanga serivizi nziza, twakira ibibazo by'abakiliya neza kandi tukabikemura kandi tugakorana neza n'abafatanyabikorwa, ntabwo biza gutuma twirara ahubwo biraduha gukomeza gushyiramo imbaraga mu gukorana n'aba-brokers.'
Akomeza avuga ko gukorana na RIBA byafashije Sonarwa Life kunoza serivisi baha ababagana.
Ati 'Iyo ufite umuntu umeze nka RIBA y'abanyamwuga mukorana akubera ijisho ryawe rya kabiri, buri gihe akagufasha kunoza ibitagenda neza, kandi hari inama nyinshi umwigiraho, ndetse badufatiye runini kuko tutabasha kugera ku Banyarwanda bose mu Gihugu, ariko kubufatanye na RIBA tubaha serivisi.'
Mu Rwanda habarurwa ibigo by'ubwishingizi bitatu bitanga serivisi z'ubwishingizi bw'ubuzima.




