Brig Gen Rwivanga ntiyumva uko RDC yahaye ubwenegihugu abahungiyeyo mu 1994, ikihakana Abanyamulenge - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu biganiro byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa demokarasi ku wa 15 Nzeri 2025.

Brig Gen Rwivanga yagaragaje ko impamvu n'uyu munsi intambara mu Burasirazuba bwa RDC ikirota ari uko ingabo za Leta zifatanyije na Wazalendo na FDLR bashaka kwica Abanyamulenge.

Ati 'Uyu munsi Guverinoma ya RDC yemera abantu binjiyeyo mu 1994 nk'abaturage nyakuri ba Congo. Bitwa Wazalendo ariko abo bari bariyo mbere bagomba kugaruka mu gihugu inama ya Berlin yakase. Abo ngo bagomba kugaruka mu Rwanda ariko abagiyeyo mu 1994 bagomba kugumayo. Murumva uko kuvuguruzanya? Iryo ni ryo zingiro ry'ikibazo. Ibisubizo bya dipolomasi bikwiye gukoreshwa mu gukemura ibibazo by'ibanze bitera iyi ntambara.'

Magingo aya mu ngabo za FARDC habarizwamo benshi mu bahoze muri Ex-FAR ubu bagize FDLR ikorera byeruye mu ngabo z'igihugu.

Ingero ni nyinshi z'abasirikare bahoze muri Ex-FAR binjiye muri FDLR ubu ifatanya na FARDC mu rugamba rwo kurwana na M23. Aba barimo Ntawunguka Pacifique uzwi nka 'Gen Omega', Gen Gaston Iyamuremye na Brigadier Général Gakwerere wafashwe na M23 akoherezwa mu Rwanda afite n'ibirango by'ingabo za Leta ya Congo.

Umuti w'intambara muri RDC urashoboka ibihugu bifatanyije

Brig Gen Rwivanga yavuze ko ibibazo by'umutekano mu karere byakemuka mu gihe impande nyinshi zishoboye gukorera hamwe mu gushaka ibisubizo.

Ati 'Natanze urugero rwa RDC aho navuze ko dushobora guhindura ibiri kuba mu gihe nk'akarere twaba twemeranyije ku bikwiye gukorwa. Ubu twemeranyije nka EAC na SADC ko twishyira hamwe tugashaka igisubizo.'

Yashimangiye ko mbere habayeho amakosa, ingabo za Afurika y'Iburasirazuba zibanza kwirukanwa bazibwira ngo 'ntabwo muri kurwana, reka tuzane iza SADC zirwane. Muzi ibyabaye. Ntabwo wakemura ikibazo cya politiki ukoresheje intambara. Byapfiriye mu ntangiriro.'

Brig Gen Rwivanga yavuze ko ingabo zari muri iyi ntambara ari iza Afurika y'Epfo, Malawi, Tanzania, Abacanshuro b'abanya-Romania na Wazalendo.

Ati 'Hari ingabo za Leta zari zifite ingabo zirenga ibihumbi 75, barimo Wazalendo ibihumbi 50 n'ibihumbi 25 by'abasirikare bafite intego imwe yo kurimbura itsinda rimwe ry'abantu bitwa M23.'

Muri Mutarama 2025 ubwo M23 yigaruriraga umujyi wa Goma na Bukavu n'ibindi bice bigize Kivu y'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo, ibihugu bitandukanye byagiye bivuga ko uyu mutwe urwanya ubutegetsi bwa RDC wafashijwe n'u Rwanda ariko rwo rukabihakana ndetse rugatanga n'ibimenyetso bibivuguruza.

Ati 'Ariko abantu ntibagira isoni. Reba ibyo bihugu byose hanyuma ukavuga ngo M23 ifashijwe na …yatsinze. Ikintu nababwira ni kimwe. Niba uhisemo gukoresha imbaraga za gisirikare byaba byiza uniteguye mu bijyanye n'ubushake bwo kurwana. Kuko abo bantu uri gushaka kwica buri munsi bafite ubushake bwo kurwana kukurusha. Ntaho bihuriye n'imibare. Mu gisirikare hari ibintu bitatu bituma abantu batsinda urugamba harimo ibikoresho, ubushake n'impamvu byo kurwana icya gatatu kikaba amayeri n'ubumenyi. Ibyo bishobora kugirwa n'igisirikare icyo ari cyo cyose ku Isi.'

Yahamije ko 'abacanshuro b'abanya-Romania ko bari bafite amayeri y'urugamba n'ubumenyi n'ibikoresho ariko nta mpamvu yo kurwana bari bafite. Ni kimwe n'ingabo za Leta ya RDC. kubera iki? Kuko ibyo bakoraga atari byo. Bari kugerageza kurimbura itsinda ry'abantu kubera ubwoko bwabo. Ntiwatsinda ufite iyo mikorere.'

Brig Gen Rwivanga yavuze ko mu gihe umuntu ahisemo gukoresha ingufu za gisirikare akirengagiza gukemura ibyerekeye uruhande rwa politike birangira akomeje gutsindwa.

Ati 'Iryo ni ryo kosa Guverinoma ya RDC ikomeje gukora uyu munsi. Kandi bazakomeza gutsindwa nibadakemura ikibazo bagihereye mu mizi. Nibadashyira mu bikorwa ibisubizo by'ikibazo byo mu rwego rwa dipolomasi n'ibya politiki.'

Yashimangiye ko imiryango y'Akarere, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar biri mu nzira nziza zo gukemura ikibazo.

Rwivanga yavuze ko u Rwanda rwemera buri wese ushobora gufasha mu biganiro bya dipolomasi hakemeranywa ku bifatika cyane cyane bigamije gukemura ikibazo ariko 'hagomba kubaho ubushake bwa politiki kuri buri ruhande.'

Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko RDC yahaye ubwenegihugu abahungiyeyo mu 1994 ikihakana abaturage bayisanzemo hakatwa imipaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/brig-gen-rwivanga-ntiyumva-uko-rdc-yahaye-ubwenegihugu-abahungiyeyo-mu-1994

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)