Miss Muyango Cluadine wa Kimenyi yatandukanye n'Isibo TV, yamaze gusimbuzwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyampimga uberwa n'amafoto "Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019", yasezeye kuri Isibo TV yari amazeho hafi imyaka 3.

Miss Muyango akaba yanamaze gusimbuzwa Khadidja Nino wamenyekanye cyane kuri Flash TV.

Muri Mutarama 2023, nibwo Miss Muyango yinjiye ku Isibo TV ari naho yatangiriye urugendo rw'itangazamakuru aho yakoraga ikiganiro "Take Over" yakoranaga na MC Buryohe waje kugenda agasimburwa na General Benda wasezeye kuri iyi televiziyo mu kwezi gushize.

Muyango Claudine akaba yakoraga kuri televiziyo abafatanya n'ubundi bushabitsi burimo 'hosting' mu birori no mu tubari dutandukanye, aheruka no gutangiza ikiganiro cyitwa "who is my date tonight" gutambuka kuri shene ye ya YouTube.

Muyango yasezeye ku Isibo TV
Khadidja Nino ni we wamusimbuye



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11868

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)