Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ubwo yari abajijwe niba koko Munyakazi Sadate yaramufashije.
Ati ''Ma Vie' nayikoze tutakiri kumwe, kuko njye nakoranye na sosiyete ye imwe yitwa 'Promo One'. Ahubwo indirimbo twakoranye harimo 'Ku Ndunduro', ni nawe wangiriye inama yo gukora indirimbo ya RnB Afrobeats. Yarambwiye ati 'ufite ijwi ryiza rikeneye kumvinaka mu bundi buryo butari Afrbeats'. Ampa ingero z'izindi ndirimbo zo hambere z'Abanyamerika."
Yakomeje avuga ko uyu mugabo yaje kumugira inama yo guhindura injyana.
Ati 'Ubundi nari nsanzwe ndirimba Afrobeats, Dancehall cyangwa se 'Chorus' za Hip Hop. Arambwira ati 'ibi bintu bishobora gukunda cyane'. Kuva ku 'Ndunduro', 'Umuturanyi', 'Amahitamo' ndetse na 'Humura. Ariko nyuma yazo izindi zirimo 'Ma Vie' ni izo nakoze ku giti cyanjye. Ni umugabo wagize uruhare runini cyane mu rugendo rwanjye rw'umuziki. Ndamushimira.'
Social Mula uvuga ko ateganya igitaramo cyo kumvisha abakunzi be n'abantu ba hafi album nshya aheruka gushyira hanze yise 'Confidence', agaragaza kandi Sadate n'ubwo aba afite akazi kenshi yizeye ko nawe ari mu bazakibonekamo.
Reba ikiganiro twagiranye na Social Mula
Reba indirimbo zigize album ya Social Mula