Uwayezu Jean Fidele yatungutse mu Nzove yakiranwa urugwiro, ubwoba buba bwinshi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwahoze ari perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yatungutse mu Nzove yakiranwa urugwiro rwinshi n'bari bitabiriye iyi myitozo.

Jean Fidele wayoboye Gikundiro hagati ya 2020 na 2024 ni na we ufite ibikombe iyi kipe iheruka icy'Amahoro cya 2023 na Super Cup ya 2023.

Ubwo yari ageze mu Nzove abakunzi b'iyi kipe bamwakiranye yombi na we wabonaga yishimye.

Yakurikiye imyitozo ari kumwe na perezida Twagirayezu Thaddée ubona baganira bishimye cyane.

Uku kuza kwa Jean Fidele mu Nzove, byatunguye benshi ndetse bisa nibyemeza amakuru y'uko iyi kipe izajya ikorera umwiherero mu Karumuna iwe.

Aje mu gihe hari umwuka utari mwiza hagati ya Twagirayezu Thaddée n'Inama y'Ubutegetsi ya Rayon Sports iyobowe na Muvunyi Paul.

Uku kutumvikana byanatumye asohoka mu nama yahuje inzego zose z'ubuyobozi za Rayon Sports nyuma yo kutumvikana ku ngingo yo gushyiraho Murenzi Abdallah nka CEO w'ikipe.

Twagirayezu Thaddée yababwiye ko gushyiraho CEO atari byo byihutirwa ahubwo bakabanje kuvugurura amategeko shingiro.

Niba bifuza CEO bareka Uwimpuhwe Liliane usanzwe ari Executive Director agakora izo nshingano kuko ni na we batanze muri CAF nka CEO.

Bakomeje kutabyumvakano birangira asohoka itarangiye ariko ababwira ko atamwemera.

Bivugwa Twagirayezu Thaddée nubwo atumvikana n'Inama y'Ubutegetsi ariko na we afite abo bari kumwe bariko Munyakazi Sadate na Uwayezu Jean Fiedele.

Uwayezu Jean Fidele yarebye imyitozo ari kumwe na Twagirayezu Thaddée
Byari ibyishimo bikomeye



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11840

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)