Nyuma yo kwegukana Igikombe cya CECAFA Kagame Cup, Singida Black Stars ibona Rayon Sports atari ikipe izayibuza gukomeza.
Bayegukanye batsinze Al Hilal 2-1, kapiteni wa Singida Black Stars, Khalid Aucho yavuze ko yari yasabye abakinnyi bagenzi be ko bagomba kubanza kwegukana CECAFA Kagame Cup.
Mu kiganiro yagiranye na Azam TV nyuma y'umukino, Khalid Aucho yavuze ko mbere yo kwandika amateka bakajya mu matsinda bwa mbere, bagomba kubanza gutwara CECAFA Kagame Cup.
Ati "nari nabwiye bagenzi banjye ko mbere yo kwandika amateka tukajya mu matsinda bwa mbere tugomba kubanza kwegukana CECAFA Kagame Cup."
Singida Black Stars iragera mu Rwanda saa 18h00' zo kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Nzeri 2025, ni mu gihe umukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Confederation Cup uzaba tariki ya 20 Nzeri 2025 kuri Kigali Pelé Stadium saa 19h00'.