APR FC yahagaritse abakozi babiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yahagaritse abakozi ba yo babiri bari bashinzwe ibikoresho by'ikipe (Kit Managers) kubera amakosa bakoze mu kazi ka bo.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bakozi bahagaritswe ari Nuhu Asman na Runiga.

Aba bombi bakaba batarajyanye n'ikipe ya APR FC muri CECAFA Kagame Cup iheruka kubera muri Tanzania.

Nuhu Asman akaba yari yagizwe umukozi ushinzwe ibikoresho muri iyi muri 2023 ni mu gihe Runiga we yaje ku bw'umutoza Adil.

Bivugwa ko hari amakosa bakoze mu kazi kabo ndetse hakiyongeraho n'indi myitwarire yo hanze y'ikibuga yatumaga rimwe na rimwe ikipe ititwara neza bakaba bari barihanangirijwe ariko banga kubireka.

Runiga (wambaye ingofero) bivugwa ko yahagaritswe muri APR FC
Nuhu Asman yahagaritswe muri APR FC



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11876

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)