Muri APR FC ikibazo ni abakinnyi cyangwa ni umutoza? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere yo guhura na Pyramids FC impungenge ni zose ku bakunzi ba APR FC aho bafite ubwoba ko yabazabatsinda ibitego biri hejuru y'ibyo yabatsinze mu myaka itambutse.

Ni nyuma y'umusaruro nkene yagaragaje mu marushanwa atambutse yaba Preseason yateguye ndetse na CECAFA Kagame Cup ikubutsemo muri Tanzania aho yabaye iya gatatu mu gihe benshi bayihaga amahirwe ku gikombe.

Hari ugutsindwa ariko wakinnye, igiteye impungenge abakunzi b'iyi kipe ni uko ikipe itsindwa ariko nta bimenyetso by'uko mu minsi iri imbere izaba imeze neza, ikina itanga umusaruro.

APR FC yakoze ikosa mu migurire y'abakinnyi

Uwavuga ko APR FC yaguze neza ntabwo yaba abeshye kuko iyo urebye abakinnyi yongeyemo by'umwihariko b'abanyamahanga nka Memel Raouf Dao, Ronald Ssekiganda na William Togui Mel ubona ari abakinnyi bafite icyo bafasha iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu.

Kugarura Omborenga Fitina nubwo atari mu bihe bye, ni yo mahitamo yari ahari kuko kuri uru ruhande rw'iburyo bari bahafite ikibazo, Byiringiro Gilbert yagaragaje igihe cyo kwikorezwa APR FC cyari kitaragera, kuzana Omborenga bizatuma bahanganira umwanya umeze neza akine.

Bugingo Hakim ni umukinnyi wagaragaje ko mu gihe Niyomugabo Claude atameze neza yamusimbura neza. Ni ikibazo cy'igihe gusa, Iraguha Hadji na we avuga ko nahabwa umwanya azitwara neza, ntabwo wavuga ngo byaranze atarakina.

Hari Ngabonziza Pacifique, ni umukinnyi ubona ko afitwe icyizere n'umutoza, si uwo kubanzamo ariko kuba amufite ku ntebe y'abasimbura hari icyo yafasha. Alexis we aracyari umwana ni ukwicara akiga.

Gusa nubwo bimeze bityo iyi kipe yirengagije ko mu izamu harimo ubusumbane, nyuma y'igenda rya Pavelh Ndzila, Hakizimana Adolphe baguze na Ruhamyankiko Yvan ntabwo baragaragaza ko bari ku rwego rwo guhangana na Ishimwe Pierre.

Ishimwe Pierre ni umunyezamu mwiza ariko na none ukeneye umunyezamu umurusha bahanganira umwanya.

Gusa iyo urebye abakinnyi APR FC ifite n'umusaruro batanga ntabwo ari kimwe.

Imitoreze ya Taleb Abderrahim ni iyo gucyemangwa

Amaze gukina imikino myinshi pe, igera muri 14 ariko ni umutoza utarafata umwanzuro muri 11 be babanzamo, buri gihe aba yahinduye havuyemo runaka hajemo runaka.

Ikindi kibazo gihari ntabwo abantu bumva uburyo Aliou Souane yicara kandi ari umukinnyi wagaragaje ko ari ku rwego rwo hejuru cyane.

Si we gusa n'umugande Ronald Ssekiganda ntabwo akunda kumukinisha kandi mu mikino mike yakinnye yagaragaje ko ku mwanya we ntawumurusha.

Ikindi kintu yagaragaje ko ashobora kuba afitemo intege nke, ni imisimburize ye, kumenya igihe asimburiza n'abagomba kuvamo.

Biba bizwi ko Paccy niba ari mu kibuga ari we uri buze kuvamo bwa mbere.

Izindi mpinduka akunda gukora yaba bakina neza cyangwa nabi, William Togui Mel na Memel Raouf Dao ni abakinnyi baba bagomba kuvamo na bo bwa mbere.

Hakaba hari n'abakinnyi badakorwaho uko baba bakina kose, baba bagomba gukina iminota yose 90.

Umutoza wa APR FC yatanze icyuho cyo kumushidikanyaho
APR FC urwego rw'abakinnyi ifite n'umusaruro batanga ntibihuye



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11873

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)