Sandra Teta yashyize hanze agahinda kamushengura umunsi ku munsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwandakazi uzwiho gutegura ibirori muri Uganda washakanye Weseal, Sandra Teta yagarutse ku gahinda aterwa n'abantu birirwa bamutuka bamwibasira ko yihambira kuri uyu muhanzi.

Ibi byagiye bituruka ku mubano w'aba bombi uhora wumvikanamo amakimbirane aho mu minsi yashize Teta yigongeye umugabo we akajya mu bitaro bakanamushyiramo ibyuma mu maguru ni mu gihe hari igihe Sandra Teta na we yigize gukibitwa isura barayihindanya aho ari uyu mugabo we wabikoze nubwo Teta yabihakanye.

Sandra Teta yabwiye ibitangazamakuru byo muri Uganda ko yatewe agahinda n'abantu bamwibasiye bavuga ko amwihambiraho ndetse ko nta muryango afite, ngo icyo bakwiye kumenya ni uko nta rugo rwubakwa nk'urundi cyangwa ngo rwubakirwe mu itangazamakuru.

Ati 'Simbizi aho babikura. Buri wese afite uburyo abona ibintu. Hari abishimira kubona abandi mu bibi. Hari abavuga ngo naje kumurimbura, abandi bakavuga ko ntashaka kumureka kubera ko ntagira umuryango wanjye bwite. Hari ibihuha byinshi, ariko iby'umuryango bikemurwa n'umuryango, si itangazamakuru.'

Abona kuba ubuzima bwa bo buri hanze nk'ibyamamare ari byo biha icyuho buri umwe cyo kubacira urubanza.

Ati 'Hari ibyishimo, hari amakimbirane, hari umubabaro. Ariko byose turabinyuramo kuko twiyemeje kubana. Ntibibaho kuri njye gusa, bibaho kuri buri wese uri mu rukundo. Kuba ari njye na Weasel ntibiduha ikindi gitandukanya n'abandi bantu. Ariko iyo uri ku karubanda, biragora kuko buri wese aba afite icyo avuga ku bibera mu rugo rwawe.'

Mu myaka igera ku icumi aba bombi bamaranye, bamaze kubyarana abana batatu.

Sandra Teta avuga ko ababazwa n'abavuga ko yihambira kuri Weasel



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11896

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)