Harabura amasaha make cyane Rayon Sports igacakirana na Singida Black Stars, ni mu gihe hashobora kuba impinduka mu bakinnyi bari bamenyerewe ko babanza mu kibuga.
Ni umukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Confederation Cup aho Rayon Sports igomba kwakira Singida Black Stars yo muri Tanzania saa 19h00' kuri Kigali Pelé Stadium.
Impaka zabaye ndende ku mutoza Afahamia Lotfi n'abo bakorana mu gihe barimo bashaka abakinnyi babanza mu kibuga kuri uyu mukino.
Kimwe gishoboka ni uko sisiteme (system) yari asanzwe ameyereweho yo gukinisha ba myugariro batatu ashobora kuyireka agakina gakondo isanzwe ya 4-4-2.
Ikindi ni uko bifuza ko kapiteni w'iyi kipe Serumogo Ali yabanza ku ntebe ahubwo kuri 2 hagakina Nshimiyimana Emmanuel Kabange.
Mu kibuga hagati hari igitekerezo cy'uko Bigirimana Abedi wivugira ko atameze neza yabanza hanze ariko umutoza ntabikozwa ashaka ko abanzamo maze Tambwe Gloire agakina ahengamiye ibumoso, ni mu gihe yagiriwe inama ko Abedi niba atameze neza yamureka akazaba Aziz Basane, gusa ngo we amubera mwiza iyo asimbuye.
Dore 11 Rayon Sports ishobora kubanzamo
Umunyezamu: Pavelh Ndzila
Ba Myugariro: Sindi Paul Jesus, Nshimiyimana Emmanuel Kabange, Youssou Diagne na Rushema Chris
Abakina hagati: Niyonzima Olivier Seif, Ndayishimiye Richard, Bigirimana Abedi na Tambwe Gloire
Ba Rutahizamu: Ndikumana Asman na Habimana Yves