Umunyarwandakazi, Sandra Teta yavuze ko gushakana n'umuhanzi wo muri Uganda, Weasel atari ibintu byoroshye.
Ibi uyu mugore washakanye na Douglas Mayanja [Weseal] yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na BigEye.
Sandra Teta yavuze ko kubana na Weasel atari ukurara ku gitanda cy'indabo z'iroza.
Ati "gushakana na Weseal ntabwo ari igitanda gishasheho indabo z'iroza kuko twakuriye mu mico itandukanye."
Avuze ibi mu gihe umubano wa Teta Sandra na Weseal wagiye ukunda kuvugwamo amakimbirane, hari ubwo yamukubise Teta agaruka mu Rwanda.
Mu minsi yashize na Sandra Teta yagonze umugabo we bigaragara ko abishaka birangira agiye mu bitaro na Sandra baramufunga ariko Weseal aramufunguza.
Aba bombi bamaranye imyaka igera ku icumi bakaba bafitanye abana batatu.