Toyota Rwanda Ltd yatangiye gukorera mu Rwanda mu ntangiriro za 2017, itangira ifite inshingano zo gucuruza imodoka n'ibikoresho bisimbura ibyashaje kuri zo.
Aya masezerano yasinywe hagati ya Toyota Rwanda Ltd na Mayfair Insurance Company Ltd agamije korohereza abantu bazajya bagura imodoka muri iyi sosiyete kubona ubwishingizi bitabagoye kubera ko bazajya bayigura bagahita babona ubwishingizi bwayo.
Umuyobozi Mukuru wa Toyota Rwanda, Nenad Predrevac, yavuze ko ubu bufatanye buzabafasha gutanga serivisi nziza ku bakiliya babagana kuko imodoka izajya igurishwa ifite ubwishingizi.
Ati 'Impamvu nyamukuru twahisemo gukorana na Mayfair Insurance ni uko bizajya byoroshya ndetse binihutisha igikorwa cyo kugura imodoka kubera ko bitazajya bisaba ko uzenguruka ahantu hatandukanye ushaka ibigo by'ubwishingizi.'
Umuyobozi Mukuru wa Mayfair Insurance Company Ltd, Jessica Igoma, yavuze ko intego bafite igamije korohereza abakiliya kubona ubwishingizi kuko buzajya buzana n'imodoka.
Ati 'Ubu bufatanye bugaragaza icyizere n'umutekano ku bakiliya bacu igihe bazajya baba batwaye imodoka baguze muri Toyota Rwanda.'
Uretse kuba abantu bazajya bagura imodoka nshya bagahabwa ubwishingizi, bazajya banahabwa izindi serivisi zisumbuyeho mu kwishyura ibyangiritse mu mpanuka, ndetse n'igihe imodoka yagize ikibazo itabasha kugenda yangiritse cyane hazajya hishyurwa imodoka ziyikura aho yagiriye ikibazo
Mayfair Insurance Company Ltd yashingiwe muri Kenya mu 2005. Imaze kugira amashami mu bihugu nk'u Rwanda, Tanzania, Uganda, Zambia, Botswana no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



