Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Azerbaijan - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musangiro ku ruhande rw'u Rwanda witabiriwe kandi n'Umuyobozi Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Juliana Kangeli Muganza, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Azerbaijan, Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga.

Uretse gusangira abakuru b'ibihugu byombi bashimye umubano uri hagati y'u Rwanda na Azerbaijan, ndetse bemeranya ko ubufatanye bukwiriye kurushaho gushimangirwa mu nzego zirimo ubukungu, ubucuruzi, umuco, ubuhinzi, ubukerarugendo n'ibindi.

Perezida Paul Kagame yageze i Baku muri Azerbaijan, ku wa 19 Nzeri 2025.

Uruzinduko rwe rwasize Guverinoma y'u Rwanda n'iya Azerbaijan zigiranye amasezerano atanu y'ubufatanye mu buhinzi, uburezi, serivisi z'itumanaho ryifashishwa mu kirere, ubucuruzi n'imitangire ya serivisi.

Perezida Kagame yabwiye Aliyev wa Azerbaijan ko u Rwanda ruzakora ibishoboka kugira ngo aya masezerano atange umusaruro yitezweho.

Ati 'Bwana Perezida, mumenye ko mufite inshuti muri Afurika, mu Rwanda, bityo rero dushaka gukoresha aya mahirwe y'ubufatanye n'ubucuti bwacu hagati yawe nanjye, n'ibihugu bibiri, kugira ngo twihute tugana ku iterambere.'

Perezida Aliyev yagaragaje ko u Rwanda na Azerbaijan ari inshuti nziza, kandi ko yishimiye ko umubano w'ibihugu byombi watangiye mu 2017 ushingiye ku musaruro.

Perezida Paul Kagame yaherukaga i Baku muri Azerbaijan, mu Ugushyingo 2024, ubwo yari yitabiriye inama ya 29 y'Umuryango w'Abibumbye yiga ku kurwanya imihindagurikire y'ikirere, COP29.

Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Azerbaijan



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriwe-ku-meza-na-mugenzi-we-wa-azerbaijan

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)