Uyu muryango wagaragaje ko binyuze muri uyu mushinga, inkura zigera muri 300 zizajya zimurwa buri mwaka ndetse ko Pariki y'Akagera yo mu Rwanda hazaba ari hamwe mu hantu ha mbere hazajya hoherezwa izi nkura.
Ibi uyu muryango wabitangaje ku wa 23 Nzeri 2025, ubinyujije mu itangazo washyize ku rubuga nkoranyambaga rwayo.
Itangazo ryagiraga riti 'Nyuma y'ibiganiro byihariye twagiranye na Guverinoma ya Afurika y'Epfo, twumvikanye ko tugiye gutegura inkunga yo gukomeza kubungabunga ubuzima bw'izi nyamaswa, twebwe nk'umuryango twemeye kuzabungabunga ubuzima bw'inkura zigera ku 2.000 zavukiye ahantu zirerwa 'Zoo', zikazoherezwa muri pariki zitandukanye muri Afurika aho zizabaho zituje kandi zitekanye.'
Mu 2007 inkura zabaga mu Rwanda zose zari zishize kuko ari bwo iya nyuma yapfuye. Nyuma y'imyaka 10, ni bwo u Rwanda rwagaruye inkura zirabura muri Pariki y'Igihugu y'Akagera, ku ikubitiro haza 18 (ingabo umunani n'ingore 10) ziturutse muri Afurika y'Epfo ku bufatanye bwa RDB ndetse n'umuryango wa Howard G. Buffett.
Binyuze mu bufatanye bwa RDB n'ibi bigo, muri Kamena, u Rwanda rwongeye kwakira inkura 70 zirimo ingabo 28 zivuye muri Afurika y'Epfo, biba ubwa mbere habayeho kwimurira rimwe umubare munini w'inyamaswa zinjizwa mu gihugu kimwe zivuye mu kindi.
Kugeza ubu inkura zifite abarinzi bihariye bazikurikirana isaha ku isaha bitewe n'uko zikomeje guhigwa cyane ku Isi kubera ko amahembe yazo agurwa akayabo n'abavuzi gakondo bo muri Aziya.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kubungabunga Ibidukikije muri RDB, Mutangana Eugene, yabwiye The New Times ko imikoranire hagati y'u Rwanda na African Parks idashingiye ku kwimura inyamaswa gusa ahubwo banateganya gutangira gushyiraho ishuri rihugura abantu ku buryo bashobora kubungabunga ubuzima bw'inyamaswa muri aka gace ndetse no ku mugabane wose.
Ati 'Uyu mushinga ugiye gufasha u Rwanda kuba igicumbi cyo kubungabunga ibinyabuzima muri aka karere.'
Mu 2024, abayisura biyongereyeho 3,83% bagera ku 56.219, bavuye ku 54.141 bayisuye mu 2023.
Mu mwaka wa 2024, Pariki y'Akagera yinjije miliyoni 4,7$ avuye kuri miliyoni 4,6$ yari yinjije mu mwaka wa 2023. Buri gihe 10% by'ayo mafaranga bihabwa abaturage.
Ni pariki iri ku buso bwa kilometero kare 1122. Yashinzwe mu 1934, ikaba ibarizwamo zimwe mu nyamaswa nini cyane ku Isi zirimo; Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n'Imbogo.
