Ntimugategereze byinshi ku bandi- Perezida Kagame ahanura abo mu Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Nzeri 2025 ubwo yatangizaga amasomo y'Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere (ASG).

Ni umuhango witabiriwe n'abanyeshuri 51 bo mu bihugu 14, baziga muri iri shuri, abarimu bazabigisha n'abandi bo mu nzego zitandukanye.

Abo banyeshuri ni abo mu bihugu birimo u Rwanda, Burundi, Cameroon, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Ghana, Kenya, Mali, Nigeria, Sudani y'Epfo, Gambia, Tanzania, Uganda, na Zimbabwe.

Ni ishuri ryashibutse ku muryango Africa School of Governance Foundation washinzwe hashingiwe ku bitekerezo byatanzwe na Perezida Kagame na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia.

Perezida Paul Kagame yavuze ko iri shuri ryahereye mu gitekerezo ubu Afurika ikaba yishimira ko ryashyizwe mu bikorwa kubera abantu batandukanye babigizemo uruhare barimo Hailemariam Desalegn wigeze kuba Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko iri shuri rizagira uruhare mu iterambere ritari iry'abazaryigamo gusa ahubwo n'abaturage abazaryigamo bakomokamo.

Ati 'Afurika ikwiriye kwibanda ku masomo atomoye, ndetse bigomba gukorwa namwe rubyiruko rwacu kuko ni mwe ejo hazaza heza hacu.'

Perezida Kagame yavuze ko uburezi aba banyeshuri bazahererwa muri ASG, buzabafasha gutekereza cyane ndetse no kugira uruhare rw'uko Afurika yatezwa imbere ari bo babigizemo uruhare.

Yashimangiye ko ASG izabategura ku bijyanye n'ubuyobozi ariko urugendo rugomba gutangirira muri bo ubwabo.

Mu bintu bitatu aba banyeshuri basabwe harimo ubukangurambaga, kwitonda cyane no gukurikirana uburyo Afurika ifatwa mu Isi, bakareba niba uburyo Afurika ifatwamo bukwiriye, ndetse bushingiye ku kuri.

Yavuze ko nubwo ibibazo Afurika ihura na byo ari karande ariko hari ubwo bamwe babyitera, ntibagire icyo bakora ndetse ntibagaragaze itandukaniro.

Ati 'Abo mu bindi bice by'Isi twari no ku rugero rumwe bateye imbere, mu gihe Afurika igihura n'ibibazo byagakwiye kuba byarakemuwe mu myaka myinshi ishize.'

Umukuru w'Igihugu yasabye aba banyeshuri kwiyemeza gufata inshingano. Yavuze ko bakwiriye kwihesha agaciro, igihugu n'abaturage ba Afurika.

Yagaragaje ko batakwitega ko Isi iha agaciro Afurika mu gihe Abanyafurika na bo batubaha inshingano zabo.

Ati 'Ntimukazasabe abandi ibintu byinshi kurusha uko mubyishakamo mwe ubwanyu.'

Perezida Kagame yasabye aba banyeshuri ni ukujya mu ngamba bagakora, bakitegura kujya hanze bakayobora kuko ari bo Afurika itezeho amakiriro.

Ati 'Ubukungu bw'Isi buri kujya ku rundi rwego. Ikoranabuhanga riri gutera imbere Afurika ntishobora gusigara inyuma.'

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe aba banyeshuri bazaba basoje aya masomo, ibihugu bakomokamo nibibakenera bazaba biteguye kubifasha.

Ati 'Mukomereze aho, ni mwe twishingikirijeho, Imana iduhane umugisha.'

Visi Perezida wa ASG Ushinzwe Amasomo, Amany El-Sharif, yavuze ko iri shuri ryagiyeho mu buryo bwo gukemura ibibazo Afurika ihura na byo ndetse yemeza ko ari ishoramari rirambye ku hazaza ha Afurika.

Ahanura abagiye kwiga muri iri shuri yagize ati 'Mugomba kubaka ejo hazaza ha Afurika. Ni ukwiyemeza ko muziga mu buryo butomoye, mugaharanira kumenya, mugamije ko ejo hazaza ha Afurika hamera neza. Mugomba guhindura ibitekerezo byanyu mo ibisubizo biteza imbere Afurika.'

Uyu muyobozi yashimiye abayobozi n'abarimu ba ASG, abereka ko ari intwari abashimira uruhare rwabo mu kwigisha abana bagira uruhare mu iterambere rya Afurika.

Perezida Kagame yahanuye abagiye kwiga mu Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere, abereka ko ari bo Afurika itezeho amakiriro
Perezida Kagame yatangije amasomo azajya atangirwa muri ASG
Perezida Kagame yasabye Abanyafurika bagiye kwiga muri ASG kutitega byinshi ku bandi ahubwo ari bo bagomba kuba igisubizo
Visi Perezida wa ASG Ushinzwe Amasomo, Amany El-Sharif yashimiye abatangije iri shuri yerekana ko ari ishoramari rirambye kuri Afurika
Gutangiza amasomo muri ASG byitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Abanyeshuri 51 bao mu bihugu 14 ni bo bagiye gutangirana na ASG

Amafoto: Habyarimana Raoul




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntimugategereze-byinshi-ku-bandi-kurusha-ibyo-mwishakamo-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)