Ni umutoza ariko akoresha umutungo wacu - Perezida Fabrice yavuze amagambo akomeye k'umutoza w'Amavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Shema Ngoga Fabrice yavuze ko hari impinduka zigomba kuba mu Mavubi kuko hari ibyo umutoza akora atazihanganira kuko akoresha umutungo w'abanyarwanda.

Ibi yabibwiye itangazamakuru nyuma yo kugera mu Rwanda bavuye muri Nigeria na Afurika y'Epfo gukina imikino y'umunsi wa 7 n'uwa 8 mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

Batsinzwe na Nigeria 1-0 nyuma baza gutsinda Zimbabwe 1-0 mu mukino wabereye Afurika y'Epfo.

Bageze mu Rwanda yavuze ko yishimiye urugendo rwe rwa mbere yaherekeje ikipe y'Igihugu aho yagize n'amahirwe yo kuganira n'abakinnyi amenya icyo baneye.

Yagarutse ku mpinduka zishobora kuba mu guhamagara abakinnyi ubutaha, yemeza ko ashaka kubaka ikipe ikomeye yitwara neza.

Ati "nababwiye ko hari ibintu byinshi ngiye guhindura mu Mavubi, igomba kuba ikipe y'inyamwuga ikagira aho abana bakina, tugakuramo amarangamutima."

Yakomeje kandi avuga ko uko abakinnyi bahamagarwa nibyo umutoza afite ububasha ariko na none agomba kumenya ko akoresha umutungo w'abanyarwanda.

Ati "uko abakinnyi bahamagarwa, ni byo umutoza afite ububasha ariko ububasha afite akoresha umutungo wacu kugira bize, niba harimo igiciro gituma Amavubi atsindwa kuko bahamagaye abantu badakina, hari ibintu ntazemera."

"Tuzicara turebe tuzi abantu bakina, abafite ubwenegihugu bw'ahandi ariko ari abanyarwanda tugomba kubageraho tukabazana dushaka ko Amavubi akomera."

Yavuze ko yasabye abatoza kuba mu cyumweru kimwe bamaze gusohora urutonde rw'agateganyo rw'abakinnyi bifuza kuzakinisha mu kwezi gutaha ku mukino wa Benin na Afurika y'Epfo.

Yanavuze ko hari abakinnyi bashya bafite ku rutonde bifuza gusura bakaba baganira na bo bahise bemera hari abagaragara muri iyo mikino.

Shema Ngoga Fabrice yavuze ko hari impinduka agiye gukora mu Mavubi



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11841

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)